Imikino

Dore uko byagenze kugira ngo CAF ikekeho Rayon Sports gutanga ruswa ku mukino batsinzemo LLB

Impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’amaguru ku Isi , CAF, ryatangije iperereza ku mukino wahuje LLB na Rayon Sports i Bujumbura kuko bakeka ko  iyi kipe ya Rayon Sports yahaye ruswa uwasifuye uyu mukino kugira ngo LLB isezererwe.

Nkuko amakuru aturuka i Burundi abitangaza, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bagaragaye muri Hoteli yari yarayemo abagombaga kuyobora uyu mukino kugeza ubwo na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya LLB bahabasanze hanyuma hakaba imvururu hakitabazwa umupolisi akabakiranura nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe na Camera ziba muri iyi hoteli bari barimo.

Umwe muri aba bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, wemeza ko bari muri hoteli ari batanu, yatangarije IGIHE ko atari bo bashatse gutanga ruswa ahubwo ko  bari bagiye gucunga abayobozi ba Lydia Ludic kuko nabo bari bamenye ko bafite iyo gahunda noneho barahahurira niko guterana amagambo, Polisi iratabara.

Yagize ati “Twe twari turi i Burundi gutegurira ikipe no kureba ibikenewe. Gusa twaje kumenya amakuru ko Lydia Ludic ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, turaperereza tumenya amasaha abayobozi bayo bari bugerere kuri hoteli. Icyo twakoze, twaravuze tuti reka tugende tubafatane igihanga.”

Yakomeje agira ati “Hoteli abasifuzi bari bacumbitsemo ifite imiryango ibiri, twe twanyuze muri umwe abayobozi ba Lydia Ludic banyura mu wundi noneho duhurira hagati tumera nka bya bisambo bibiri bihuriye ku nzu bigiye gutobora, kimwe kigatangira kikavuga ngo ndagufashe ikindi na cyo kiti ndagufashe.”

Avuga ko bamaze guhurira muri corridor bagaterana amagambo bamwe bashinja abandi ko babafashe bagiye gutanga ruswa, abayobozi ba Lydia Ludic kuko aribo bazi abapolisi babo, bahise babahamagara baratabara bababwira ko babafashe [abayobozi ba Rayon Sports] bagiye gutanga ruswa ari nayo mpamvu amakuru yakwiriye ariko abivuga.

Nk’uko amategeko ya CAF by’umwihariko mu irushanwa rya CAF Champions League umutwe wa XVI mu ngingo ya mbere abiteganya, mu gihe cyose habonetse amakuru hatitawe ku wayatanze ko mu mukino runaka habayemo gutanga cyangwa kugerageza gutanga ruswa, iperereza rigomba guhita ritangira.

Mu gihe bigaragaye ko ruswa yatanzwe imikino ikiri mu majonjora [nk’aho igeze ubu], ikipe yari yakomeje ariyo yatanze iyo ruswa, iyari yasezerewe niyo ihita ikomeza mu cyiciro gikurikiraho noneho iyagaragayeho gutanga ruswa igahagarikwa imyaka itatu ititabira amarushanwa ya CAF.

Ibi akaba aribyo  bihano byafatirwa ikipe ya  Rayon Sports yiteguraga kwakira Mammelodie Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ku wa 10 Werurwe 2018.

Baramutse bahamwe n’icyaha cya Ruswa, Rayon Sports yasezererwa hagakomeza iyi LLB y’ i Burundi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger