AmakuruAmakuru ashushye

Dore uko abasirikari bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), afatanyije na Minisitiri w’Ingabo bazamuye mu ntera abasirikare barenga 5,000 barimo abarenga 600 bo ku rwego rwa ba Ofisiye.

Ba Ofisiye 636 ni bo bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika nk’uko itangazo Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ribivuga. Abazamuwe mu ntera barimo Justus Majyambere na Louis Kanobagire bagizwe ba Brigadier Generals bavanwe ku ipeti rya Colonel.

Muri izi mpinduka kandi Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abari ba Lieutenant Colonel 14 abaha ipeti rya Colonel, abo ni Francis Nyagatare, Jessica Mukamurenzi, Mucyo Mulinzi, Alexis Kayisire, Emmanuel Rutebuka, Jacques Nzitonda, Ngoga Ephraim, Rukundo Emmanuel, Akarimugicu Munyaneza Silver, Tanzi Mutabaruka, Rutabayiru Prosper, Nyakana Hubert, Kabanda Joseph na Danny Gatsinzi.

Mu bandi muri ba Ofisiye bazamuwe mu ntera harimo abari ba Major 30 bagizwe ba Lieutenant-Colonel, ba Captain 280 bagizwe ba Major, ba Lieutenant 40 bagizwe ba Captain na ba Sous-Lieutenant 270 bagizwe ba Lieutenant.

Usibye aba ba Ofisiye, RDF yanatangaje ko Minisitiri w’Ingabo na we hari abasirikare bo ku rwego rw’abato babarirwa muri 4,398 yazamuye mu ntera. Aba barimo umwe wavanwe ku ipeti rya Warant Officer II akagirwa Warrant Officer I.

Mu basirikare bato bazamuwe mu ntera kandi harimo batanu bari ba Sergeant-Major bagizwe ba Warant Officer II, 75 bagizwe ba Sergeant Major bavuye kuri Staff Sergeant na 139 bagizwe ba Staff Sergeant bavuye kuri Sergeant.

Barimo kandi 119 bahawe ipeti rya Sergeant bavanwe ku rya Caporal cyo kimwe na 4,059 bagizwe ba Caporal bavanwe ku rwego rwa ba Private. Impinduka nk’izi zaherukaga kuba muri RDF mu Ukuboza umwaka ushize ubwo hazamurwaga mu ntera ba Ofisiye n’abasirikare bato barenga 17,000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger