AmakuruImikino

Dore uko abafana ba Rayon Sport n’aba APR bateje impagara kubera igura n’igurisha ry’amakipe yabo

Mu gihe Umwaka w’Imikino muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda wenda gutangira, amakipe menshi akomeje kwiyubaka haba mu gushaka abatoza cyangwa abakinnyi ariko amakipe akomeje kuvugisha benshi ni amakipe azasohokera Igihugu mu mikino Nyafurika ariyo APR FC izakina Champions League na Rayon Sport FC izakina Confederations Cup.

Abafana bayo amakipe nyuma yo kubona abantu arimo gusinyisha yacitse ururondogoro. Ubundi uguhangana kw’ abafana bayo makipe kwa kundaga kuba ku bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho ariko noneho byanakoreje no ku bitanagazamakuru byandika. aho bamwe bari gukoresha urubuga rwa Twitter batumvikana ku ngingo zirebana n’amakipe yabo.

Uwitwa Rameck Gisanintwari kuri Twitter aragira ati: Usibye ko ntakunda kwivanga mu bintu bya Poloticye ariko ni gute Rayon Sport irimo guteza ubwega ngo yazanye Umutoza ukomeye uzahatwika kandi amaze imyaka 10 ahinduranya makipe inshuro 9 zose akaba akomeye? Akomeza yibaza ati:  “Ni gute mutinyuka kuzana umutoza wo mu Kiciro cya Kabiri muri Iraq mwarangiza mu kavuga ko muzanye umutoza ukomeye? Ndetse mukanatinyuka mugateza ubwega mu Mujyi nta ni isoni?” Asoza avuga ati: “Mwitonde Gitinyiro yacu muzayumva sha.”

Akimara gusohora ubwo butumwa abafana bamwatatse ivu ribura agatebo. Uwo bita Obino aragira ati: Nonese Rameck ari ukuzana umutoza uhinduranya amakipe  no kuzana umaze igihe yicaye nta naho aheruka gutoza wahitamo iki? Undi witwa Djanathi Umuhoza yamushubije ati: Nidushake! mwebwe c simwahashyuhije n’umwataka wo mu Kiciro cya Kabiri muri Nigeria. Asoza agira ati: “Niko numvise ntumputaze.” Undi MuRayon witwa Uwiringiyimana Janvier aragira ati: “Ngaho hoshi genda wowe n’igikona cyawe ibya Rayon urabishakaho iki? Murigusinyisha ababuze amakipe none ngo ngwiki?”

Ruhumuriza nawe ntiyatanzwe yagize ati: “None mwe ko mwavugije iy’abahanda ngo mwazanye rutahizamu mpuzamahanga kandi ari uwo muri second division? Umutoza wacu yatwaye ibikombe muri Soudan.” Cepe Cepe Updates nawe yagize icyo avuga agira ati:  “Rameck utumye mu mutwe wanjye hazamo ngo uwari umutoza wa rayon amaze kugeza ikirego muri FIFA.” JM Bobo nawe yabajije Rameck ati: “None se uretse umugani wawe ko wivanze mu byo utazi ko hari ikipe yo muri Brazil  yazanye umutoza ufite impapuro mpimbano ikajya imuhemba 20k$ yajya muri CAF champions league akajya yicara mu bafana?”

Shema Placide we yagize ati: “Abatoza b’ uruhu rwera benshi baza mu Rwanda baba ntaho baturutse hazwi byibura uyu twishimire ko aho aturutse hazwi.” Ndayisenga Jackson 5 we yaje avunira mu mavi abafana ba APR agira ati: “Wawundi mwazanye agakoresha ibyangombwa byubutaka mu gutoza se mwari mu muvanye he?” Uwitwa RENGERURWANDA Jean Bernard nawe aragira ati: Ni gute muzana Rutahizamu waciye ibintu muri second division mu barabu ngo ni International?” Akomeza avuga ati: “Harya The Special one byagenze gute? Ni gute muzana umumediateur nimero ya 4 yanzwe na ya kipe yambara umutuku mukamukabiriza? Nyamara ikimuga cyasetse urujyo.”

Uwitwa EJO HEZA nawe yagize ati: “Urebye nta kidasanzwe pe barikubeshya ko yatwaye champions muri Sudan kandi ari ik’igihugu yatwaye gusa nanjye mbonye ntaho amara kabiri.” undi mufana nawe aragira ati: “Papa byirengagize kuko Robertino yaje atazwi NA Onana nawe nuko so Rayon Sport niyo Kipe dufite mu Rwanda.” Uwavuga intambara y’abafana ku makipe yabo ntiyarekeraho ariko reka mvuge kuri Mubarak Salim Wakaso ugira uti: “Harya buriya adil yaje avuye he? Petrovic se ubu ari gutoza he? Football ntabwo uyizi jya usesengura ibintu bya meteo nibyo nabonye bisaba kutabimenya.” Na Papa Adil nawe ugira uti: Karabaye noneho i Nyarugenge haratigise, intwaro kirimbuzi ivuye muri za Iraq! Mama yake na mama! Byonyine kuba yaratwaranye championat na AL-MERRIKH n’igikombe cya Super Cup muri SUDAN, ugatoza ikipe nka JS KABYILLE, hari agakipe kazamwumva.” Reka nsoreze kuri Eng Retired Boyfriend ugira uti: Nyakubahwa Rameck singuciye mu ijambo ariko umutoza wo mu kiciro cya kabiri ntaho ahuriye no gusinyisha umukinnyi wo mu kiciro cya kabari muri Nigeria kuri epiyara hano umushibuka warabashibuye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger