Dore ubutumwa Minisitiri w’ Urubyiruko yageneye abapolisi
Ku munsi w’ ejo tariki ya 14 Kamena 2023 abapolisi 106 bakoreye amahugurwa ku Kicaro cya Polisi Kacyiru agamije gukumira no kurwanya ibyaha. Ni amahugurwa yitabiriwe na Minisitiri w’ Urubyiruko ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire ubutumwa agenera abari bitabiriye amahugurwa, Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yagize ati: “Urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage kandi muri rwo harimo abize, abatarize, abafite akazi n’abatagafite. Kugira ngo mumenye ibibazo urubyiruko rufite mu gace mukoreramo ni uko murugiraho amakuru arimo umubare w’abarugize, urwego rw’imibereho yabo, n’ibyo bakora umunsi ku wundi.”
Yakomeje agira ati: “Rumwe mu rubyiruko rukunze kwishora mu byaha birimo uburaya, ubujura, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi. Nk’abashinzwe umutekano, iyo mufatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage, byihutisha gukumira no kurwanya ibyaha nk’ibyo, urubyiruko rugahindura imyumvire rugashaka icyo rukora cyaruteza imbere.”
Yagaragaje kandi ko ibyo bigomba kujyana no gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri, kuko iyo umwana yataye ishuri ari bwo usanga ajya mu zindi ngeso zitari nziza, ababyeyi na bo bagasabwa kwirinda amakimbirane mu miryango n’ihohotera ritandukanye rituma abana bahitamo kuva mu ngo z’ababyeyi bakajya kuzerera mu mihanda n’ahandi batazabona uburere bw’ababyeyi.”
Yasoje abasaba gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi mu bukangurambaga mu rubyiruko, bakaruganiriza kuko ari bwo ibibazo bibatera kwishora mu byaha bimenyekana, aho bishoboka bakarushishikariza kuba abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers).