AmakuruUrukundo

Dore uburyo umusore ufite uwo yihebeye ashobora gukoresha kugira ngo agubwe neza kuri st valentin hamwe n’umukunzi we

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi wahariwe abakundana, ukaba wizihizwa n’abantu batari bake ku isi. Ngo rero ni nako ushimisha abawizihije mu gihe wabagendekeye neza. Ngo uyu munsi w’abakundana ari wo valentine’s day cyangwa se le jour de saint valentin, kugira ngo ugendekere neza abakundana banawizihiza bisaba ko uba wateguwe neza hakiri kare cyane cyane hakoreshejwe uburyo bw’itumanaho cyangwa se kuganira mbere y’uko uno munsi ugera.

Ibi nibyo umusore uri kumwe n’umukunzi we kuri uyu munsi agomba kugaragaza.

– Wowe musore ufite umukobwa mukundana, ugomba kumushyira mu bihe by’urukundo, ukamubwira ndagukunda (I love you) kenshi ku munsi, ukamwita utuzina turyoshye nka babe, honey, sweet n’utundi nk’utu. Hanyuma y’ibi ubona ko rwose anezerewe ukaboneraho ngo ugakomeza umusaba kuguha umwanya wo kuganira na we.

– Niba rero ngo aguhaye umwanya mukaganira, boneraho umubaze  uti « Ese mukunzi st valantin y’ubushize yagenze ite? » Umusabe kuguha igitekerezo cy’ibyo mwakora kugira ngo iy’uyu munsi ibe idasanzwe.

Ibi ngo bituma na we ubwe atangira kwiyumvamo neza urukundo mufitanye no kuruha agaciro, kumva ko ufite gahunda yo kumwitaho kuri uyu munsi hanyuma na we agatangira gushakisha icyo yagukorera kugira ngo wishime, cyane ko abakobwa ngo bakora byinshi mu rukundo bitewe n’ibyo abasore b’inshuti zabo zabakoreye.

– Uyu munsi rero ngo ni umwanya wo kuganira  mubazanya ku bitaragenze neza kuri st valentin y’ubushize, icyakosorwa, mukumvikane aho mwazasohokera, icyo mwazambara, amafunguro mwazafata n’ibindi byose mwifuza, noneho mufatire hamwe umwanzuro w’uko mwatuma uyu munsi umera ku buryo mwese munezezwa na wo.

– Kuganira kubijyanye n’igihe: Ngo si byiza ko ufatirana umukunzi wawe umubwira ko umwifuza uwo munsi utarabimuteguje. Ahubwo ngo ibyiza ni uko igihe ushaka  ndetse n’uko wifuza ko byagenda kuri uyu munsi mubivuganaho mbere ntibibe bimutunguye kuko burya ngo iyo uganiriye n’umukobwa kuri buri kimwe ukamwereka ko utamutegetse ahubwo ko ushaka ko mubyumvikanaho birushaho kumunezeza kuko biba bimwereka ikizere n’urukundo umufitiye uko bingana.

Ita ku mukunzi wawe umuganirize utugambo tw’urukundo

Kuganira, kumvana ndetse no koroherana ngo ni bimwe mu bituma urukundo rurushaho gukura no kuryohera ba nyirarwo. Ibi ngo bigomba no guherekezwa no gusenga mukiyegereza Imana . Teradignews.rw  tubifurije kuzagira umunsi mwiza w’abakundana.

N’abashakanye bagomba guhora bahana impano zibafasha gukomeza urukundo rwabo

Ibi kandi ngo ntibireba abakundana bakiri ingaragu gusa , kuko n’abamaze kubana bagomba kubiha agaciro ngo kuko ingo nyinshi zisenywa no kutitanaho ku bashakanye

Sobanukirwa bimwe na bimwe ndetse n’inkomoko y’uyu munsi

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!

Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi;

Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa “dos namorados”; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa “dia del amor y amistad” (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger