AmakuruUtuntu Nutundi

Dore uburyo umugabo/umusore yakoresha akongerera igitsina cye uburebure n’umubyimba

Hari bamwe mu bagabo usanga bifuza kugira igitsina kinini ku buryo umubonye wese ahita abona ko atubutse ku gitsina ndetse n’umugore bagiye kuryamana nawe akabibona.

Nibyo koko igitsina kinini ntago gifite akamaro kanini mu gutuma imibonano mpuzabitsina iryoha kuko umugabo ufite igitsina gito ashobora kuryoshya imibonano kurenza ufite igitsina kinini. Ariko ntitwakwirengagiza ko iyo umugabo afite igitsina kinini kiringaniye biramworohera cyane kuryoshya imibonano mpuzabitsina kurenza ufite igitsina gito.

Byumvikana ko iyo umugabo afite igitsina kinini kandi akamenya kubikora neza uwo aba aruta kure umugabo ufite igitsina gito kandi uzi kubikora neza.

Hari impuguke mu bijyanye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina yanditse igitabo yise Sex and Ejaculation wagaragaje uburyo umugabo wifuza kugira igitsina gitubutse yakoresha kugira ngo abigereho.

N’ubwo ngo abagabo benshi bifuza ibitsina bimeze gutya ngo hari inzira nyinshi banyuramo bakongera igitsina cyabo n’ubwo ngo bumwe muri ubu buryo bushobora gutera ingaruka zikomeye n’ubwo bwaba bwagufashije kugira igitsina wifuza. Nkuko inzobere zibyerekana ngo hari uburyo bwo kongera igitsina cyawe .

1. Uburyo bwa Bihari(The Bihari Procedure): Muri ubu buryo, muganga akata inyama igitsinagabo kiba gifasheho mu mubiri.Ushobora kunguka 5cm ku gitsina cyawe nyamara ngo iyo umugabo akoresheje ubu buryo iyo ashyutswe igitsina cye ntikitunga hejuru nkuko bisanzwe ngo kuko ntaho kiba gifashe ahubwo kiba gisanzwe ariko cyariyongereye.

2. Guterwa ibinure: Hari ibinure bikurwa inyuma ku bibero bakabitera mu gitsina cy’umugabo .Ariko akenshi umubiri ntiwemera kongera guterwamo bino binure bigasaba guhora babigutera bishobora gutuma ugira uburibwe bukabije cyangwa se hakazamo udusebe tujya kuba nk’utubyimba ku buryo dushobora no gutinda gukira bikaba byakwicira akazi bitewe n’icyo ukora.

3. Kwikinisha: Kwikinisha ngo ni kimwe mu bintu byagufasha kongera igitsina cyawe ndetse Ikaba byanatuma cyirambuka mu dutsi twacyo,nubwo ariko iki gikorwa ngo gishobora gufasha umugabo kuba yagira igitsina kirambutse ngo kubikora kenshi byaba bitera ingaruka mbi yo kurangiza vuba ibintu abagore benshi badakunda ,cyangwa se ngo umugabo akazajya arangiza buri gihe uko abonye ikintu gituma igitsina cye gihaguruka.

4. Gukora imyitozo ngororamubiri: Imyitozo ngororamubiri ihoraho ngo ifasha umugabo kuba yakwaguka mu myanya ndangagitsina bityo n’igitsina nyirizina kikaba cyakura ku buryo nta kibazo azahura nacyo cyo kuba yakifuza igitsina kinini ,umugabo rero ukora iyi myitozo ngo asabwa kurya kandi akanakora imibonano mpuzabitsina kuko ngo bifasha igitsina cye kuba kirekire kandi kikaguka mu bugari bwacyo.

Ni ngombwa ko rero abagabo bumva bifuza kugira igitsina kinini kirekire kandi kigari bakurikiza ibyo twavuze haruguru ariko kandi bakirinda ibyababyarira ingaruka kuko ngo nubwo abagabo benshi baba bifuza iki gitsina atari ko abagore benshi bakunda igitsina kinini kandi ngo icya ngombwa ni ukumenya kugikoresha neza icyo waba ufite cyose wabasha kuryamana n’umugore akanyurwa nta kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger