Dore uburyo bwiza bwagufasha kumenya itariki uzabyariraho
Mbese birashoboka ko wamenya igihe uzabyarira? Mbese birashoboka ko nyuma yo gutwita cyangwa gutera inda ushobora kumenya umunsi w’agateganyo uzabyarira?Iki ni ikibazo ababyeyi benshi bakunda kukibaza. Igisubizo ni uko bishoboka.
Ese bimaze iki kumenya umunsi uzabyariraho?
Kumenya itariki uzabyariraho ni ngombwa kuko bigufasha kwitegura umwana bityo itariki yo kubyara ikagera ufite ibikenerwa byose kugira ngo umwana avuke.
Ese bisaba iki?
Kugira ngo ubashe kumenya igihe uzabyarira ugomba kuba uzi itariki waboneyeho imihango iheruka mbere yo gusama. Ni ukuvuga niba waragiye mu mihango ku itariki ya 10/7/2016, uwo ni umunsi wa mbere w’imihango. Abagore n’abakobwa benshi bamara mu gihe cy’imihango iminsi iri hagati y’itatu n’itanu. Tuvuge kuri uru rugero rwacu, uyu mugore yamaze mu mihango iminsi itanu. Ubwo itariki dukeneye ni itariki ya nyuma yaboneyeho imihango ariyo 15/7/2016
Uko bikorwa:
Uburyo bwo kubara maze tukamenya igihe umugore azabyarira dufite umunsi wa nyuma w’imihango iherutse buroroshye cyane kubumenya.Dufite ibice bibiri dukoresha ndetse na buri mugore wese aba agomba gukoresha bumwe muri ubu bitewe n’umwezi yaboneyemo imihango ya nyuma.
1. Igihe ukwezi uherukamo imihango ari ukwezi kutarenze Werurwe (ukwezi kwa 3) ubwo ni ukuvuga ukwa 1, 2 cyangwa 3.Dore uko bikorwa rero:Ufata italiki waboneyeho imihango ukongeraho amezi 9 ku mezi ndetse n’iminsi irindwi ku minsi.
Urugero: Mariya Grace ni umugore ufite abana babiri. Hashize amezi abiri atabona imihango none arakekako yaba atwite. Yihutiye kugura Teste de Grossesse muri farumasi imwegereye asanga aratwite koko ndetse ateganya no kwegere ikigo nderabuzima kugirango bakurikirane ubuzima bwe. Ariko Mariya Grace ashaka kumenya umunsi azabyarira kugirango amenyeshe mukuru we uba iburayi azaze kumusura yabyaye. Yibuka neza ko umunsi wanyuma yaboneyeho imihango ari 13/03/2016.
Uko tubikora:Uheruka kubona imihango: 11/03/2016 Itariki +7= 11+7= 18 Ukwezi+9= 3+9=12 Mariya Grace biteganyijwe ko azabyara kuri 18/12/2016.
2. Igihe ukwezi uherukamo imihango ari ukwezi kuri hejuru ya werurwe(ukwezi kwa 3) ubwo ni ukuvuga kuva mu kwa 4 kugeza mu kwa 12.Ufata ukwezi waboneyemo imihango ugakuramo 3 noneho itariki ukongeraho iminsi 7, umwaka ukongeraho
1. Urugero: Francine ni umukobwa w’umwangavu wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuhungu bigana none hashize amazi atatu atajya mu mihango.
Arakekako atwite. Nyuma yo kubibwira ababyeyi bamujyanye kwa muganga basanga koko atwite. Ababyeyi be bafite impungenge ko ashobora kuzarata ikizamini cya Leta gisoza amashuri none bashaka kumenya umunsi azabyariraho. Niba umunsi wa nyuma w’imihango iheruka ari kuri itariki 13/05/2016 ubwo azabyara ryari?
Uko bikorwa rero.
Uheruka kubona imihango: le 13/05/2016
Itariki+7= 13+7=20
Ukwezi-3= 5-3= 2
Umwaka +1= 2016+1=2017
Francine biteganyijwe ko azabyara kuri 20/2/2017.