AmakuruUrukundo

Dore uburyo 7 bwihariye wakoresha ukigarurira umutima w’umukobwa mu minsi 7 gusa

Mu gihe ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa ukunda, banza ushishoze kandi usobanukirwe n’ibyo ugiye kwinjiramo kuko abenshi mu bantu bakunda bacibwa intege no kumvisha umukobwa ku nshuro ya mbere urwo amukunda.

Birashoboka ko hari umukobwa mwiza wabonye ndetse ukabona ko yazakubera umugore mwiza ariko ukabura aho uhera umusaba urukundo ngo wigarurire umutima we. Aha rero hari inama abahanga mu bijyanye n’imibanire batanga wakurikiza ukabasha kwigarurira umutima w’uwo wakunze mu gihe kitarenze iminsi 7 gusa:

1. Ukimubona gerageza kumukurikirana: Niba muhuye ukabona uramukunze gerageza uko ushoboye muhure kenshi ariko ntubikabirize ngo umushakishe nk’uwakwibye ahubwo bikore mu bwitonzi nakuvugisha umuhe umwanya wo kuvuga noneho mugihura umusuhuze ndetse umubwire ko wishimiye kumwibwira, uramenye ntumusabe ko yaguha umwanya ukamwibwira ahubwo nyine mwibwire utabimusabye kandi mu buryo bwiza.

2. Mugihura bwa kabiri mwereke ko uri umusore ushyitse: Mufate nk’umwamikazi umwereke ko umwitangiye, niba muri gutembera n’amaguru ba ari wowe wegera umuhanda, mwereke ko umwitayeho cyane ndetse ko ushishikajwe na we.

3. Mubwire amagambo y’ingenzi: Mwereke ko ari ingenzi kuri wowe kandi ubimubwire, umubwire ko afite indangagaciro nziza, mubwire ibintu bisekeje maze naseka uhite uvuga uti “Ndabikunda iyo umwenyuye”, abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije.

4. Rema udushya mu mibanire yawe na we: Wikwigora umara amafaranga yawe ngo konti uyisigeho ubusa ahubwo kora ikintu kizatuma uhora mu bitekerezo bye, burya ijambo ryiza umubwiye riruta kuba wamusohokana ukamugurira inkoko n’ibindi.

5. Muvuge neza mu gihe muri kumwe n’abandi: Nk’uko nabivuze kare, abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije, mufate neza imbere y’inshuti zawe n’imiryango nk’uko ubikora mu gihe muri mwenyine.

6. Mwereke ko umwitayeho: Abakobwa bakunda kureba ku tuntu duto cyane kuri we, ukwiye kumenya niba akunda kurya inyama, kamenya itariki yavutseho, ukamenya ibara akunda kuruta ayandi.

7. Gerageza kumurinda: Uramenye ntugatume agenda wenyine, niba mwasohokanye wimwemerera kujya kwiherera wenyine ahubwo muherekeze umutegerereze hanze.

8. Shishoza cyane: Mu biganiro byanyu umutege amatwi umwumve neza, nufata ijambo ugaruke cyane ku byo yavuze mbere ibyo bizatuma abona ko umwitayeho koko.

9. Nuramuka ukurikije izi nama nta kabuza umutima w’uwo wakunze uzawigarurira bitagusabye ibintu bihambaye

Healthline.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger