Dore uburyo 5 bwiza bwagufasha kurera neza abana bawe bagakura buzuye umunezero
Hari ibintu bitanu ukwiye kwitaho kurusha ibindi mu guha uburere bwiza abana bawe nk’uko urubuga Inc.com rubigaragaza.
Nk’umubyeyi usabwa mu buryo buhoraho kwereka umwana inzira akwiye kunyuramo, ukamucyaha aho biri ngombwa kandi ukamwereka ko uzahora uhari ku bwe. Mu gitabo cyiswe ‘How to Raise Successful Kids’ cya Bill Murphy, avugamo ibintu bitanu byafasha umubyeyi kugera ku ntego y’uburezi n’uburere buzima ku mwana we.
1.Kubabera icyitegererezo
Abana baba bakeneye kugira abantu b’ibyitegererezo bareberaho ariko mbere na mbere nk’ababyeyi baba bagomba kuza ku isonga muri byo cyane cyane uburyo bitwaramo mu gihe ibintu bitagenze neza.
Aha ngo biba byiza guca muri ibi bihe wirekuye, udahisha ukuri kandi uburyo bwo kubicamo bukaba mu mucyo. Ugomba kureka bakabona ko mu buzima hari ibyo ugerageza ntibigende uko ubyifuza ariko ntibiguce intege. Ibi bizabafasha kubona ko batagomba gutinya cyangwa kugira ikimwaro cyo kuba batsindwa mu gihe bari batanze imbaraga zabo zose, maze baharanire kongera kugerageza kugeza bikunze.
Uko abana barushaho kubona ababyeyi babo bagerageza ibintu ntibikunde ariko ntibacike intege ngo bibatoza kwihangana nk’uko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Massachusetts mu 2019 bwabigaragaje.
2.Kubatoza gusohoka bagatembera
Uretse kuba muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu gukora ingendo nyinshi nk’izo zo gutembera ariko abana mu buzima ngo baba bakeneye gutozwa gusohoka bagatembera.
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi minsi y’icyorezo yatumye abana badasohoka ngo bidagadure nk’uko bisanzwe, yagize ingaruka zikomeye ku marangamutima n’imirebeho yabo myiza nubwo iyi ngaruka itanasize abakuru.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abana bemererwa n’amashuri yabo kuba basohoka bakajya mu karuhuko hanze cyane cyane abahungu, nyuma y’iminsi ibiri biba byabongereye ubuhanga mu gusoma ugereranyije n’abo amashuri atemerera kujya muri ako karuhuko.
Abantu bakuru kandi ngo iyo babashije nibura gufata iminota 20 hanze cyangwa se mu busitani buri munsi bibafasha kugira ubuzima n’intekerezo byiza.
3.Kubigisha kwimakaza ineza
Mu nyandiko ya Adam Grant n’umugore we, Allisson Sweet Grant yasohotse mu kinyamakuru The Atlantic bavuzemo ko nibura 90% y’ababyeyi b’Abanyamerika bavuga ko ‘bashyira ku isonga kubona abana babo bita ku bantu bakagira ineza’ nubwo mu babajijwe, abana 81 % bo bavuga ko ababyeyi babo baha agaciro cyane ibifatika abana bagezeho cyangwa se bagaha agaciro ibyishimo kurusha ibyo by’ineza no kwita ku bandi.
Inyandiko y’uyu muryango wa ba Grant, yerekana ko kugira ineza no kubasha kwita ku bandi, nyuma y’igihe runaka bigira ingaruka nziza zirimo no kuba umuntu yaba umukire cyangwa se akagera kuri byinshi mu kazi ke ka buri munsi.
4.Kubataka mu buryo bwiza
Hari uburyo bwiza bwo gushimagiza umwana no kumutaka ku byo yagezeho ushima imbaraga yakoresheje, aho kubikorera cyane ibyo yaguhaye nk’impano. Aha hatangwa urugero nk’igihe yatsinze neza mu ishuri cyangwa se igihe bitagenze uko wabiteganyaga.
Bumwe mu buryo bukwiye bwo kumubwiramo ni: “Ndakwishimiye cyane, nabonye uko wakoresheje imbaraga nyinshi wigira iki kizamamuri
Aha ni mu gihe byagenze neza. Mu gihe bitagenze neza, ugirwa inama yo kumubwira mu mvugo igira iti “Nari niteze ko ushobora gukora neza muri iki kizamini, kuko ubusanzwe uri umuhanga kandi ushoboye imibare.”
Ikindi ababyeyi bagirwaho inama ni uko mu gushimagiza umwana mu gihe atakoze neza ugomba kubikorana ubushishozi kuko ngo abana ari abahanga ushobora kubibakorera bazi ko batakoze neza bakabifata nko kubaninura. Ababyeyi banagirwa inama yo kwiga gushyiramo abana babo akanyabugabo mu gihe bitakunze, bakababwira ko babizi ko bashoboye kuba bakora ibintu neza kurush
Ni byiza kumenya kubashima no kubanenga mu rugero kuko ngo igihe cyose birenze igipimo usanga biganisha ku kubagiraho ingaruka zirimo gutsindwa, kugira agahinda gakabije n’ibindi.
5.Ugomba guhora uhari ku bwabo
Iyi ngingo nubwo igoye ku babyeyi mu gihe ubuzima ku isi busigaye busa n’ubutegeka abantu gushakishiriza mu mihanda itandukanye bigatuma rimwe na rimwe imiryango isa n’itandukanye ariko ngo ni ingenzi ko buri gihe ababyeyi bahora bahari ku bw’abana babo.
Umubyeyi aba agomba guhora ari hafi y’umwana we akamufasha mu buryo butandukanye nubwo aba akwiye kumutoza kumenya gukora ibintu byinshi yifashije ariko ngo ibyo aba agomba kubimukorera amuri hafi.
Nk’umubyeyi, ugomba guhora uri hafi y’umwana wawe cyane cyane mu gihe ahuye n’ibimugora kuko akubona nk’ingabo imukingira bikamufasha kugera kwinshi mu buzima bwe.
Ababyeyi bagirwa inama yo gukora ibi kenshi gashoboka kuko bifite igisobanuro gihambaye ku kugira icyo abana bageraho mu buzima bwabo.
Refe.duncanville.com