Dore nimero abakinnyi ba Brazil bazaba bambaye mu gikombe cy’isi
Seleção, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Brazil iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi cy’ibihugu cy’uyu mwaka, yamaze gushyira hanze nimero abakinnyi bayo bazaba bambaye muri iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa 14 Kamena uyu mwaka.
Iyi gihugu cyahize ibindi mu kuba ari cyo gifite ibikombe byinshi mu mateka y’igikombe cy’isi gihagarariwe n’abakinnyi 23 mu mikino y’uyu mwaka.
Muri aba bakinnyi, Allison Becker usanzwe ari umuzamu wa AS Roma yo mu Butaliyani azaba ari we wambaye nimero 1 mu mikino y’igikombe cy’isi, mu gihe umuzamu mugenzi we Ederson Moraes ufatira Manchester City azaba yambaye nimero 23.
Muri rusange dore nimero Abakinnyi ba Brazil bazaba bambaye mu gikombe cy’isi.
- Alisson Becker
- Thiago Silva
- Jao Miranda
- Pedro Geromel
- Carlos Henrique Casemiro
- Philippe Luiz
- Douglas Costa
- Renato Augusto
- Gabriel Jesus
- Neymar Jr Sanntos da Silva
- Philippe Coutinho Correira
- Marcelo Jr.
- Marcos Aoás Corrêa(Marquinhos)
- Danilo Luiz da Silva
- Paulinho Bezerra
- Cássio Ramos
- Fernandinho Luiz Rosa
- Frederico Rodrigues de Paula Santos(Fred)
- Willian Borges da Silva
- Roberto Firmino
- Taison Barcellos Freda
- Fagner Conserva Lemos
- Ederson Moraes.
Brazil izakina umukino wa mbere icakirana n’Ubusuwisi, ku cyumweru tariki ya 17 Kamena guhera saa mbiri z’umugoroba za hano i Kigali.