AmakuruImikino

Dore inzitizi zishobora kubaho ku mutoza Manchester united yifuza ko asimbura Ten Hug

Mu mpinduka zikomeye kuri Old Trafford, Erik ten Hag yahambirijwe ku mirimo ye, none Manchester United ihanze amaso Ruben Amorim, umutoza ukomoka muri Portugal utoza ikipe ya Sporting CP muri iki gihe.

Amakuru ava mu nzego za hafi za Manchester United avuga ko Amorim yatanze igisubizo cy’ubwumvikane bw’ibanze, agaragaza ubushake bwo kwerekeza muri Manchester United no kugaragaza icyizere cyo kubaka umushinga mushya w’ikipe. Ariko, kugira ngo uyu mushinga ugerweho, bizasaba ubwumvikane hagati ya Manchester United na Sporting CP.

Impamvu yo Guhitamo Ruben Amorim

Ruben Amorim, wiyubatse cyane mu mupira w’amaguru i Burayi kubera intsinzi yabonye atoza Sporting CP, azwiho ubushobozi bwo guhindura uburyo bw’imikinire (tactique) ndetse no guteza imbere impano z’abakiri bato.

Mu gihe amaze muri Sporting CP, Amorim yayihesheje igikombe cya Primeira Liga bwa mbere mu myaka hafi 20, ayihindura ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru wa Portugal.

Kubera uburyo yitwara mu gukinisha ikipe yihuta kandi ahinduranya uburyo bw’imikinire, byamuhesheje kuba umutoza ukomeye, ari nabyo byatumye Manchester United imureba mu gushaka icyerekezo gishya.

Gutandukana na Ten Hag

Inkuru yo gutandukana na Erik ten Hag ishingiye ku bihe bitamworoheye yari arimo. Nubwo yageze muri Manchester United yitezwe cyane kubera intsinzi yari amaze kugeraho muri Ajax, ten Hag yahuye n’imbogamizi nyinshi mu guhangana n’ibisabwa na shampiyona ya Premier League.

Ten Hag yagiranye amakimbirane n’abakinnyi bakomeye ba Manchester United, yirukana bamwe mu ikipe barimo: Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho, David de Gea, na Mason Greenwood, ndetse yifuje kongera kuzana imitekerereze ya Ajax muri Manchester United.

Bivugwa ko icyemezo cyo gutandukana cyafashwe mu bwumvikane, kuko impande zombi zasanze ari ngombwa ko habaho impinduka, mu gihe Manchester United yagendaga igenda inyuma ugereranije n’izindi kipe zikomeye.

Amasezerano n’Inzitizi Zishoboka

Urugendo rwa Amorim rugana muri Manchester United rusaba ko habaho ubwumvikane mu biganiro hagati ya Manchester United na Sporting CP.

Amasezerano ye muri Sporting CP afite ingingo imurinda kuva mu ikipe ku kiguzi cy’ibihumbi 10 by’amayero ku makipe amwifuza, ikintu gishobora kuzamo inzitizi mu biganiro. Kandi Amorim afitanye umubano ukomeye na Sporting CP, bivuze ko yubaha cyane ikipe.

Erik ten Hag yuriranye indege ikiniga nyuma yo kwerekwa umuryango usohoka muri Manchester United

Twitter
WhatsApp
FbMessenger