Dore ingorane uzahura nazo niba uhita wambara imyenda ukimara gutera akabariro
Abantu bagirwa inama yo kwihagarika nyuma y’akabariro mu rwego rwo kwirinda kurwara za infection ariko hari n’ikindi cy’uko umuntu urangije iki gikorwa agomba kwirinda kwambara imyenda imufashe nka za collant, jeans zegereye umubiri cyane, ikariso…
Impamvu ni uko iyo umuntu akirangiza akabariro umubiri uba warekuye amatembabuzi menshi ndetse kwikubanaho kw’imibiri yombi bishobora kongera ubwinshi bwa za bacteria muri ibi bice biba biriho amatembabuzi(amavangingo).
Kwambara bene iyi myenda bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bagore
Kwambara iriya myenda rero ifashe cyangwa yegereye umubiri cyane cyangwa idafite imyenge ihagaje yo guhitisha umwuka bishobora gufasha mu kurema ahantu heza turiya dukoko twororokera bityo bikaba byagukururira ibyago bikomeye cyane byo kurwara indwara zizwi nka infection zirangwa no kuribwa mu kiziba cy’inda, kubabara mu gits1na, kugira ururenda rw’umuhondo kandi runuka…