AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Dore ingaruka zo kurya cyane inyama zitukura

Inyama ubusanzwe kuzirya ni ngombwa ku buzima bwa muntu kuko zibitse mo intungamubiri dukenera. Inyama zitukura ari na zo ziribwa cyane kubera ko usanga zihendutse, si byiza kurya nyinshi buri gihe kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga gakomeye.

Ubusanzwe inyama zirimo amoko atandukanye, ariko cyane cyane hari amako abiri y’ibanze ari yo inyama z’umweru n’inyama zitukura. Inyama z’umweru ziboneka ku matungo nk’ifi, inkoko imbata n’ayandi, naho inyama zitukura ziboneka ku matungo nk’inka, ihene, ingurube, intama n’ayandi.

Nkuko byatangajwe n’urubuga www.topsante.co.uk, ngo nubwo kurya inyama ari byiza ariko na none gukabya mu kurya inyama zitukura bishobora gutera uburwayi bukomeye, ndetse uzirya akaba yanabura ubuzima bwe.

Dore zimwe mu ngaruko ziterwa no kurya cyane inyama zitukura :

  • Uburwayi bwa Diyabete

Ibinure cyangwa se urugimbu ruboneka mu nyama zitukura, rutuma umubiri utakaza ubudahangarwa maze umusemburo wa Insuline ugatuma isukari yiyongera mu mubiri.

  • Umubyibuho ukabije

Nkuko tubizi, inyama zitukura zikunze kubamo ibinure byinshi, ibyo binure nibyo bigenda byibika mu mubiri w’umuntu, maze bikamutera kugira umubyibuho ukabije.

  • Uburwayi bwo kubabara mu ngingo, na rubagimpande

Izi ndwara ziterwa ahanini n’ibisigara (déchets métaboliques) biboneka mu itunganywa ry’inyubakamubiri enda byirundanya mu ngingo, ari na byo bitera ububabare.

  • Kugabanuka k’uburemere bw’amagufa(ostéoporose)

Iyi na yo ni imwe mu ngaruka zo kurya cyane inyama zitukura, bikaba biterwa n’uko mu itunganywa ry’intungamubiri ziva ku nyama umubiri wifashisha umunyu wa kalisiyumu igize amagufwa. Bikaba rero intandaro yo korohera kw’amagufa ndetse akaba yavunika ku buryo bworoshye.

  • Indwara z’imitsi n’iz’umutima

Urugimbu rwa kolesiteroli rushobora kubangamira imikorere y’umutima, ikindi nuko inyama zitukura zikize ku munyu w’ubutare(Fer), uyu ukaba ushobora no kwangiza imitsi iyo wabaye mwinshi bikabije.

  • Imikorere mibi y’ubwonko

Ibi biterwa n’uko inyubakamubiri nyinshi ziba intandaro y’ikorwa ry’akanyabutabire bita cortisone, ari na yo yangiza agace k’umutwe kitwa ipokampe (hippocampe) ibi bikaba intandaro yo gutakaza ubushobozi bw’ubwonko.

  • Ubudahangarwa bw’indwara ku miti:

Ibi na byo biterwa no gukunda kurya inyama z’amatungo yatewe imiti ya antibiyotike mu minsi mike mbere yuko abagwa.

  • Indwara zanduza nk’ibicurane, ebola, igituntu, inzoka, n’izindi.

Bitewe no kwandura kw’ikirere, amazi cyangwa ibidukikije muri rusange, inyamaswa zigenda zinjiza ibinyabutabire mu mubiri wazo iyo zirisha cyangwa zinywa amazi. Inyama zazo iyo ziriwe zishobora kuba intandaro yo kwandura indwara zitandukanye harimo na kanseri.

Ku bagore batwite bakunda kurya inyama zo mu nda (viscères) bituma ingingo zimwe na zimwe z’umwana batwite zikura nabi (malformation). Ibi biterwa n’uko izi nyama cyane cyane umwijima zikize kuri vitamini A ariyo nkomoko y’ibibazo ku mwana.

Inama ku kwitwararikya ku kurya inyama zitukura nyinshi:

Abahanga mu by’ubuzima bagira abantu inama yuko nibura umuntu muzima, (udafite ikibazo na kimwe cy’uburwayi mu mubiri we) byaba byiza ariye munsi ya garama 500 cyangwa inusu (1/2kg) mu cyumweru. Kugira ngo ubigereho wakwirinda kurya inyama z’umutuku buri munsi, ukaziteganyiriza umunsi umwe cyangwa ibiri mu cyumweru.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger