AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ingaruka zikomeye ku bantu bakandagira ibinyenzi bibwira ko aribwo buryo bwiza bwo kubyica

Nta muntu n’umwe wishimira kubona ibinyenzi mu nzu ye, Iyi niyo mpamvu bamwe muri twe iyo babibonye babikandagira mu buryo bwo kubyica nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko ibi byashyira ubuzima bwacu mu kaga.

Nubona ikinyenzi aho ari ho hose kugikandagira hejuru ukacyica ntibizabe igisubizo cya mbere kuko ibi bishobora kugukururira ibyago bikomeye.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko iyo dukandagiye ibinyenzi, burya ibisigazwa by’imibiri yabyo bisohokamo udukoko dutera indwara tukaba dushobora gukururira umuntu ibyago birimo kurwara indwara nka asima (asthma) n’izindi igihe ahumeka umwuka uri aho yabyiciye.

Burya iyo tumaze kwica ibinyenzi ntabwo biba birangiriye aho kuko byifitemo udukoko dutera indwara bishobora kutwanduza turimo salmonella, steptococci aho utu twose byoroshye cyane ko tugera ku muntu umaze gukandagira ikinyenzi agerageza kucyica.

Utu dukoko iyo tumaze kugera mu mubiri w’umuntu turuhukira mu mara aho dutera indwara zirimo diyare (gucibwamo), kolera na tifoyide.

Gukandagira ikinyenzi ntibihagije gusa ngo umenye ko cyapfuye ndetse ntibikemura ikibazo, utu dusimba tuzi ubwenge kuburyo dushobora kukwereka ko twapfuye wamara kugenda ugasanga twavuye aho wadusize ibi biterwa nuko dufite ubushobozi bwo kwikorera ibiro bingana n’ubwikube icyenda (9) bw’uburemere bwabyo.

Uburyo bwiza ni ukugura imiti yica udukoko ukayitera munzu yose kuko yica n’amagi yabyo bityo bigatuma bihagarika kororoka nibirimo bigapfa ukabikubura utabikandagiye cyangwa ngo ubyice mu bundi buryo kuko byagukururira indwara zashyira ubuzima bwawe mu kaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger