Dore ingaruka zikomeye abakobwa biyongeresha amabuno bahura nazo nubwo bo babona ari byiza
Hari uburyo bushya busigaye bwadukiriwe n’abakobwa benshi bwitwa Chicken stock bukoreshwa na bamwe mu bagore bashaka kugira ikibuno kinini cyangwa kugira taye bataremanwe mu rwego rwo kugirango bakundwe cyane n’abo badahuje igitsina.
Ikinyamakuru cyitwa face2faceafrica cyanditse kivuga ko hamaze kwandikwa inkuru nyinshi zivuga ububi bw’ubu buryo ko ari bubi ariko bamwe bamenye ubu bwabwo abandi banga kumva bakomeza kubukoresha.
Ku bakoresha ubu buryo usanga muri sosiyete bavugwa yanyuraho bati uriya yiteyeho ikibuno cyangwa yaguze amataye nk’uko usanga bifite inyito zitandukanye abantu babivugamo ariko usanga abo bantu baba batisanzuye muri sosiyete kandi noneho bikaba bitakiri ku bagore gusa n’abagabo bafite bayambara ndetse bakitera ubwanwa kugirango bagaragare ko ari abasore beza bibigango.
Ibi n’ibintu byaturutse mu bazungu bafite amafaranga menshi nka Nick Minaj bajya kwibagisha amabere kugirango ayahindure uko ashaka abasore babasitari bamukunde ndeste n’ibihangano bye bikundwe ariko hakaba n’abagabo bajya kwiteza inshinge kugirango ibitsina byabo bibyibuhe cyangwa bibe binini ariko ubwo buryo bwose bugaragaza ko bugira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoze.
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu buryo bukoreshwa cyane n’Abagore bo muri Congo kuko ngo umugore wo muri icyo gihugu udafite ikibuno adakundwa n’abagabo bigatuma bajyaga gushaka uburyo bwo guterwa urushinge mu kibuno kugirango abyibuhe ikibuno cyangwa agire amataye abagabo batangire kumukunda.
Ubundi iyo miti batera abo bakobwa cyangwa abagore bivugwa ko ari iyo batera inkoko kugirango zikure vuba kandi zibyibushye.
Abirabura bakora ibyo bintu hari igihe uwo muti babateramo iyo ugeze mu mubiri ushobora kudahuza n’amaraso ye akaribwa cyane kandi adafite amafaranga yo gusubirayo kugirango bamutunganye bikamuviramo indwara zitandukanye zirimo kanseri n’izindi zitandukanye.
Abazungu bo babikora bafite amafaranga ku buryo iyo byanze asubirayo bakamuhindura ariko abandi babikora batazi ingaruka zabyo ko bishobora kumuhinduka bikamutwara amafaranga menshi.
Ikindi abatabikoresha bibaza impamvu abantu bajya kwiteza ishinge zo kubabyibuhisha ibibuno cyangwa amataye kandi Imana ifite uko yaremye umuntu ku buryo hari abavuga ko ari uguhinyuza Imana.