Dore ingaruka zigutegereje niba ukora imibonano mpuzabitsina ukarenza iyi minota,menya iminota myiza utagomba kurenza
Abagabo benshi bubatse bafashe ko uko bamara igihe kinini mu gitanda batera akabariro n’abo bashakanye, ari bwo baba bari gukora ibidasanzwe kandi byiza mu buzima bw’abo bari kumwe. Ibi byatumye abagabo benshi bazahazwa n’uburwayi batazi ndetse bakangiza ejo hazaza habo havuba cyane.
Benshi bashakisha imiti izajya ituma bamara iminota myinshi mu gitanda bari gutera akabariro, benshi bazi ko kumara amasaha menshi ari byo bibagira abagabo. Ibi bitera ingaruka zitari nke zirimo kurwara indwara ya Stroke, indwara zifata impyiko, kimwe n’izindi nyinshi zifite aho zihuriye no gufata indi miti kugira ngo bakunde bamare amasaha batera akabariro.
Umuhanga mu buvuzi, akaba umuganga ukomeye Dr Grace Boadu, yatangaje ko mu bushakashatsi yakoze yasanze abagabo bamara hejuru y’iminota 35 bari gutera akabariro hamwe n’abo bashakanye, bibaviramo kuba barwara indwara ya stroke nk’uko yabitangarije televiziyo yitwa Kessben TV. Yavuze ko amaraso yirukira mu gitsinagabo, noneho mu gihe yaba atari gusubira mu bwonko ku gihe, umuntu agatangira kugira ibyo bizazane, birimo n’izo ndwara.
Uyu muganga yavuze ko nibura iminota myinshi ikwiriye umugabo adakwiriye kurenza mu gihe ari gutera akabariro ari iminota 10 kugeza kuri 20. Yasabye abagabo kudashaka kugaragariza ubudahangarwa bwabo mu buriri, aho kubugaragaza bita ku bo bashakanye no mu bundi buryo bwo kubaho. Yavuze ko umugore akenera kwitabwaho no guhabwa amahoro byagera mu gitanda ugakora bike aho gushaka kumwemereza mu buriri kandi ahandi byarakunaniye.