Dore inama z’ingenzi zagufasha gusama inda vuba igihe wubatse urugo
Nk’uko bisanzwe bizwi n’ababyeyi benshi, kwiyumvisha kumenya ko wasamye, atari inda y’indaro kandi atari igihe umubyeyi yamaze kugwiza abana urugo, biri mu bintu byiza umubyeyi wese yumva yishimiye. Kugira umwana kandi ni cyo cyifuzo cya mbere imiryango myinshi iba yumva yishimiye kurushaho.
Ariko kandi bikaba bibabaza kumva ko hari ababyeyi badashobora gutwita ku buryo bworoshye kubera impamvu zitandukanye z’imiterere y’umubiri.
Bamwe mu babyeyi benshi baba bafite ibibazo by’imiterere y’imibiri yabo cyangwa abagabo babo ari bo bafite ibibazo bituma badashobora kubona umwana ku buryo bworoshye. Kuri iyo miryango iba ifite ikibazo cyo kudatwita kandi hakaba hashize igihe kirekire dore inama zo bakwihutira gukurikiza byakanga bakihutira kwegera abaganga b’inzobere bakabagira inama.
Aha tugiye kubagira inama z’ibanze wakurikiza ushaka gutwita byihuse:
1. Ujye urya indyo yuzuye, ifite intungamubiri nyinshi kuko ubuzima bwiza k’umubyeyi buba ari ingenzi kugira ngo abashe gusama vuba.
2. Kurya imboga rwatsi nyinshi kuko zikize kuri “folic acid”, kurya indyo ikize cyane cyane kuri protein, “folic acid na iron” bizatuma umubyeyi agira imbaraga umubyeyi aba akeneye kugira ngo abashe gutwita ku uburyo bwihuse.
3. Kwirinda umunaniro ukabije, kuruhuka kandi akumva atuje muri we, byarushaho kumufasha agiye yumva umuziki utuje cyangwa agusoma inkuru zishimishije mu gihe cyo kuruhuka kuko umunaniro mwinshi ugira ingaruka mbi ku burumbuke bw’umubyeyi.
4. Koga amazi ashyushye burya ni ingirakamaro iyo ukeneye gusama vuba.
5. Guhitamo uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina bwatuma usama byoroshye, abashakashatsi bemeza ko Position nziza yabigufashamo ari iyitwa “The missionary position”, umugabo aro hejuru y’umugore kuko ituma amasohoro y’umugabo yihuta vuba cyane akagera ku igi ry’umugore byoroshye.
Nugerageza izi nama zose ntuzarambirwe ahubwo uzategereze kandi ntuzahoze umugabo wawe ku nkeke kuko mu minsi mike uzabona igisubizo wifuzaga, ushobora kandi kwegera abaganga.