AmakuruUrukundo

Dore Impamvu zituma bamwe mu byamamare bataramba mu rukundo

Urukundo ni kimwe mu bintu umuntu ajyamo yifuza ko yazagiriramo Ibihe byiza ndetse rukanaramba gusa hari igihe byanga bitewe n’impamvu runaka zitandukanye.

Ku byamamare bijya bigorana cuane kugirango babashe kuramba mu rukundo, ibi bikaba biterwa nuko baba bakunzwe cyane n’abatari bacye, hari impamvu 5 wafata nk’imbarutso yo kutarambana mu rukundo kwa benshi mu byamamare nyarwanda dore ko nta gihe cyashira hadatangajwe inkuru ngo umuhanzi, umukinnyi cyangwa undi muntu w’icyamamare yatandukanye n’umunzi we.

Akenshi usanga biterwa no kuba batendeka abakunzi mu ibanga, gukunda ibintu, gukundana n’umuntu utazi imico ye ndetse n’ibindi.

1. Gutendeka abakunzi benshi

Kenshi ibyamamare usanga bikunze kurangwa n’ingeso yo gutendeka abakunzi ugasanga afite abakobwa benshi bakundana kandi mu gihe kimwe biba bigoye kumenya uwo akunda by’ukuri, iyo rero uzwi amenye ko uwo bakundana afite abandi bihita biba imbarutso yo gutandukana byihuse.

2. Gukunda ibintu cyangwa ubutunzi

Benshi mu bakobwa ndetse n’abahungu bakunda gukundana n’umuntu wifashije, benshi mu byamamare baba barangamiwe n’abifite cyane cyane abafite ubushobozi bakunze kugaragaza ingeso yo guta abo bari basanganywe basangiye akabisi n’agahiye mu gihe baba bakuruwe n’undi muntu babonye ufite ubushobozi burenze ubw’umukunzi we.

3. Gukururwa n’uburanga kimwe n’imiterere by’inyuma ku mubiri

Kenshi usanga uko umuntu aba icyamamare ahura n’abantu benshi banyuranye, mu buryo bwo gukundwa ugasanga akundwa n’abantu bashya kuri we ariko abenshi bafite uburanga inyuma ndetse banateye neza, iyo umaze gukururwa n’uburanga kimwe n’imiterere bituma utangira gucika uwo mwakundanye kuva cyera ugashidukira ibizungerezi ubonye mu gihe gito. Iyi nayo ni imwe mu mpamvu zitera gutandukana ku byamamare.

4. Guhuza abakunzi n’ikigare cy’ibyamamare

Kenshi usanga iyo umuntu afite umukunzi aterwa ishema no kumwerekana mu nshuti zikamumenya, guhuza umukunzi wawe n’ibyamamare bagenzi bawe bishobora kuba intandaro yo gutandukana dore ko ushobora gusanga n’ubundi asanzwe akunda uwo muntu w’icyamamare ubahuje cyangwa nawe akamukurura bityo bikarangira bagukuyemo cyane ko wasanga n’uwo ubahuje akurusha kwamamara kandi wenda umukunzi wawe akururwa n’ibyamamare cyangwa akurura ibyamamare.

5. Guhubukira gukunda umuntu mutaziranye, utazi imico ye, muhuriye mu tubari mu tubyiniro n’ahandi

Abantu b’ibyamamare banyuranye bakunze kugira ingeso yo guhubukira gukunda umuntu batazi neza, batize imico ye kuko bahuriye mu kabari, mu tubyiniro, mu bitaramo n’ahandi bagasangira bahuza urugwiro bikavamo urukundo, uku gukundana bishobora gutera kwiyorobeka ariko ingeso yakuranye hari igihe yanga akakwiyereka uko yari mbere yuko muhura ugasigara wicuza.

Ngayo nguko ngizo zimwe mu mpamvu zitera gutandukana ku byamamare icyakora izi mpamvu zavuye mu bitekerezo by’umwanditsi w’iyi nkuru ku giti cye, nawe hari izindi waba uzi ushobora gutanga igitekerezo munsi y’iyi nkuru ukadusangiza uko ubitekereza.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger