Dore impamvu zitera kubabara mu gihe urigukora imibonano mpuzabitsina n’igisubizo
Mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina ukumva ugenda ubabara, biba bigaragaza ko hari impinduka zikomeye zatangiye gufata umubiri wawe, bityo akaba ari ibintu udashobora guterera iyo kuko bishobira kujuzanira ingaruka za hato na hato.
Ubusanzwe iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi bwibasira imyanya ndanga gitsina haba ku bagore ndetse n’abagabo.
Ibi ni bimwe mu bibazo bishobora kuba intandaro y’ububabare:
- Ikibazo mu myanya ndagagitsina
- Ikibazo mu mitekerereze
- Ubwandu butandukanye (infection)
Imibonano ibabaza nubwo bikunze kuba cyane ku gitsinagore, gusa no ku gitsinagabo bijya bibaho.
Abagore nibo bakunze kurangwaho iki kibazo cyo kubabara nyuma cg se mu gihe bari gukora imibonano. Ubu buribwe bukunze kugaragara cyane mu gitsina cg se imbere, bikumvikanira mu kiziba cy’inda.
Bimwe mu bishobora gutera uburibwe mu gitsina:
- Infection: ubwandu butandukanye bishobora gutuma uribwa mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina cg se nyuma yo kuyikora, bumwe mu bukunze gutera iki kibazo twavuga nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu kimwe na herpes (iyi ndwara akenshi igaragazwa no kuzana igiheri kimwe ku gitsina)
- Uburyaryate mu gitsina bushobora guterwa n’imiti yica intangangabo ikoreshwa na bamwe, udukingirizo cg se amasabune yandi akoreshwa.
- Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
- Guhindagurika cyane k’urugero rw’imisemburo, nko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura
- Ikibazo cya vaginismus ; iki kirangwa n’uko imikaya yo mu gitsina idashobora kwikwedura, cg se no mu gihe yakwedutse ikikanya byihuse, bituma ubabara mu gihe cy’imibonano cg se ntunashobore kuyikora.
Imibonano ibabaza ku bagabo
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abagabo bababara mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina cg se barangije, harimo:
- Ubwandu mu myanya ndagagitsina (infection) bishobora gutuma ugira uburyaryate cyane ndetse ugashaka kwishima kimwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kubyimbirwa prostate (prostatitis) - Uburibwe no kubyimbirwa amabya; ibi akenshi biterwa no gushyukwa igihe kirekire ariko nturangize (ejaculation). Gusa mu gihe bikubaho kenshi, ushobora kuba ufite ubundi bwandu nka mburugu.
- Kuba igihu cy’imbere ku gitsina cyoroshye cyane, ibi bikunze kuba cyane ku bagabo badasiramuye.
Icyo ushobora gukora mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina ukababara
Imibonano ibabaza mu gihe uri kuyikora cg se nyuma yayo, ni ikibazo gikomeye utagomba kwirengagiza. Mu gihe bikubaho kenshi ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo umenye ikibitera.
Muganga azagufasha kumenya neza impamvu nyakuri, ndetse agufashe no kukuvura.
Mu gihe uribwa, ukabona mu gitsina haturukamo ibintu bidasanzwe, kuba hahinduye ibara (ubona hatukura cyane), bishobora kuba biterwa na infection. Nugana kwa muganga, nyuma yo gusuzumwa, bazakubwira ubwoko bwa infection ufite, ndetse bagufashe kubona imiti iyivura neza.
Hari igihe mu gitsina haba humye cyane, ukaba wagirwa inama yo gukoresha ibituma horohera (lubricant), iyi miti iraboneka cyane muri farumasi.
Niba ufite ikibazo cy’uburyaryate cg kwishima cyane mu myanya ndagagitsina, bishobora guturuka kubyo ukoresha nk’amasabune, ibyo usigaho cg se wambara. Ugirwa inama yo kubihagarika.
Mu gihe ikibazo ufite kiri mu mitekerereze; nko mu gihe udatuje cg ufite stress nyinshi, nabwo ushobora guhabwa ubufasha bwagufasha guhangana n’iki kibazo.
Nawe hari indi mpamvu waba uzi yafasha abajunzi ba Teradignews kwirinda iki kibazo, wayidusangiza tugakomeza kubana neza dufite ubuzima buzira umuze.