AmakuruUbuzima

Dore impamvu zitandukanye zituma abantu bacana inyuma

Rimwe  na rimwe wumva abantu bakundana umwe yaciye inyuma undi ndetse n’abantu babana barashakanye gucana inyuma n’ibintu bakora cyane, aho uzasanga abantu benshi bahora mu ntonganya ndetse no mu marira ngo bacibwa inyuma gusa burya nta kintu kiba kidafite impamvu burya hari ababigiramo uruhare kugira ngo bibabeho.

Ni ibintu byinshi bigaragara bituma bamwe mu bantu bakundana bacana inyuma, ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe Bimwe muri ibyo bintu:

Kuba umuntu asanzwe nta rukundo agira mu we

Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa cg abahungu b’iki gihe batakigira urukundo rw’ukuri aho umuntu ahura n’undi bagakundana ejo yahura n’undi nawe bagakundana.

Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cyo kutagira Urukundo ruhamye.

Kugira agahararo

Bamwe mu bakobwa cg abahungu batendeka abakunzi babo kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana na we ariko byibuze ntabwire uwo bari basanzwe bakundana ko byarangiye yabonye undi ahubwo agakomeza kumubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza gusa uzasanga abantu bakora ibi bintu no mu buzima busanzwe baba bahuzagurika mu byo bakora byose.

Gukunda ibintu cyane (ibintu n’amafaranga)

Abantu benshi hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa n’ibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.

Ibyo rero barabikora ariko ugasanga ntabwiye wawundi yari asanzwe afite ko byarangiye ngo batandukane ahubwo agakomeza kumukina kugira ngo nawe akomeze ajye amuha byabindi yamuhaga ndetse nundi yabonye agakomeza kumuha ibindi.

Ibishuko

Guca inyuma akenshi bishobora kutava ku mukunzi wawe ahubwo ushobora gusanga afite nk’undi muntu ku ruhande umushukisha ibintu bitandukanye.Iyo rero umukunzi wawe w’umusore afite umukobwa kuruhande umushukisha kuryamana cyane ko abasore batazi kwifata kuri iyo ngingo bashiduka baguye mu mutego wo guca inyuma abakobwa bakunda.

Kurambirwa

Hari igihe kigera ugasanga umuntu mukundana yaba umuhungu cyangwa umukobwa yakurambiwe ariko akirinda kukwereka ko yakurambiwe ahubwo akigira gushaka abandi batari wowe, yababona agatangira kuguca inyuma utabizi wowe ugakomeza kwizera ko umuntu akigukunda kandi by’ubyukuri we yarakurambiwe kera.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger