Dore impamvu zagaragajwe n’ubushakashatsi zirigutuma abagore batanyara muri iyi minsi mu gihe cyo gutera akabariro
Umugabo uteye akabariro akarangiza umugore we atazanye aya mazi ikibazo kiba kivutse kuri bamwe, akenshi bamwe babifata nkaho umugore we atazi kumushimisha rimwe na rimwe akaba yamuca inyuma akajya gushaka abafite ayo mazi.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga topsante, ngo n’ubwo bwose ikosa ryitwa iry’umugore ko atazi gushimisha umugabo we, hari n’igihe biba biterwa n’umugabo uba utazi uko ayo mazi ashakwa, ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko abagore benshi bagira ayo mazi, ahubwo ko ingano yayo iba itangana bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore atazana ayo mazi.
1.Kutamenya ko ayafite:
Hari igihe umugore yibwira ko atazanye ayo mazi benshi bakunze kwita ko ari amavangingo kandi mu byukuri yayazanye, Kuba umugore azana make cyane atagaragara, umugabo agakeka ko ntayo azana yewe n’umugore akumva ko ntayo yazanye kandi wenda ariko angana.
Aya mazi aza atangana ku bagore bose, bikaba bivugwa ko ava ku gitonyanga kugera kuri litiro. Ashobora kuza inshuro imwe cyangwa se zirenzeho mu gihe cy’umubonano umwe.
Igihe umugore azana igitonyanga rero, umugabo ashobora kwibwira ko uwo mugore atajya ayazana kandi imyanya ye irekura make.
2.Kuba umugabo atazi kunyaza:
Ntibisaba imbaraga nyinshi ahubwo ni ubuhanga, Hari abagabo bajya bibwira ko uko akoze imibonano mu buryo ubwo ari bwo bwose; ko yabasha no kunyaza umugore.
Hari n’ababa barigeze gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore runaka, ngo we akazana amazi, bityo babona uwo bashakanye ntayo azana bagahita bumva ko ubwo ari ntayo agira.
Abagabo bagomba kumenya ko buri mugore yihariye, icyo wakoze kugirango nyirakanaka ayazane gishobora kuba ntaho gihuriye n’aho uzakora kugirango uwo mwashakanye ayazane, bityo kuba utarabona ayazana bishoboka ko Atari ukubera ko atayagira, icya mbere ugomba kumenya ibanga ryo gufasha umugore kuzana ayo mazi.
3. Kuba umugore ataramenyera kwirekura igihe cy’akabariro:
Hari abagore baba batarabasha kwerekeza ibitekerezo byabo byose kuri icyo gikorwa, maze ugasanga bitumye mu mutwe hatirekura ngo hafashe imyanya ye kurekura ya mazi.
Bivugwa ko abagore bazana amazi bataragira imyaka 30 ari bake cyane.
Iyo bamaze kuyirenza, ngo baba batangiye kumenyera no kwirekura ku buryo bworoshye.Ku myaka 40, nibwo umugore aba arimo asatira gucura, ngo nibwo yirekura wese wese ku buryo umubare w’abazana amazi uba munini cyane.
Ushobora rero kwibeshya ukaba wakwiyirukanira umugore kandi igihe cye cyo kubasha kwirekura akazana ya mazi uhora uhiga kitaragera.
4. Ubwoba bw’umugore:
Umugore ashobora kugira ubwoba agatinya kurekura aya mazi akeka ko yaba agiye kunyarira umugabo we , Ibi nabyo bibaho, hari abagore bumva ayo mazi agiye kuza, ariko bagatinya ko aza bakeka umugabo ashobora kuyinubira ndetse akaba yakwivumbura akava mu gikorwa.
5.Ahantu bakorera imibonano:
Umugore ajya kuzana ayo mazi yanezerewe cyane, iyo mukorera imibonano ahantu hadatekanye biragoye ko yayazana kuko umutima uba utari hamwe, rimwe na rimwe ashigagurika yikanga abana ko bumva ibyo murimo cyangwa se undi wese watambuka hafi yanyu.
6.Gutera akabariro ugamije kwemeza umugore:
Ibi nabyo bituma iyi mibonano ikozwe gutya iba mecanique, nta rukundo n’ubusabane biba birimo kuko hari intego itumbiriwe, bityo kubona ya mazi bikagorana cyangwa ntibinagerweho.
7. Kutaganira mu gihe cy’imibonano:
Kuganira igihe cy’akabariro ni byiza, kuko umugore aba ashobora gusaba umugabo aho amukoreye hakamubera heza kugirango ahagume.
Iyo ahagumye, ahanini usanga ariho hari butume ya mazi aza kuko haba hafite ubwumvumve bukomeye. Ariko kandi iyo atamuvugishije, umugabo akomeza ahinduranya uko yishakiye agirango ibyo ari gukora nibyo byiza, kandi yahava umugore akababara nyamara ntakome !
8. Ikibazo cy’uburwayi:
Umugore ashobora kutayazana kubera ko imvubura ziyarekura zishobora kuba zidakora neza cyangwa nta n’izo agira, cyangwa bitewe n’ingano y’imisemburo ya kigore yifitemo.
Ibi nabyo ni ibishoboka ko umugore koko ashobora kuba atazana amazi. Ariko kandi, icyo abagabo bagomba kwishyiramo, kuko kuryoherwa n’akabariro bihera mu mutwe, ni uko kuzana amazi ataribyo biryoshya akabariro, Ahubwo kugira ububobere buhagije mu gitsina nibyo by’ingenzi.
9.Isuku:
Hari abagore batinya kurekura ayo mazi banga ko banduza uburiri, ikindi kandi akaba atabwira umugabo we ngo babe babikorera ahantu hateguwe hatari mu buriri bakaba babikorera nko ku kindi kintu kitakurura umwanda.ikiganiro hagati y’abashakanye mu gihe cy’akabariro kiba ari ngombwa
10.Ibibazo byo mu mutwe:
Iindwara zo mu mutwe zishobora gutera umugore kutanezererwa mu gihe cy’akabariro, uburwayi bw’agahinda gakabije (depressiom) n’izindi zijyanye n’ubwoba ntizatuma umugore yirekura kuko ntaba ari mu gikorwa neza ahubwo aba afite ibindi bitera umutima we guhagarara.