Dore impamvu urukundo rwa Justin Bieber na Selena Gomez rwagabanyije umuvuduko ugereranyije na mbere
Ubwo humvikanaga inkuru y’uko Justin Bieber na Selena Gomez bongeye kujya mu rukundo inkuru nyinshi zaranditswe ariko kuri ubu aho bigeze bisa nkibyagabanyije umuvuduko bityo amakuru dukesha ikinyamakuru US Weekly aravuga ko aba bombi ibihe by’urukundo rwabo baba barabihagaritse ku mpamvu bo bombi zitabaturutseho.
Nkuko tubisanga mu nkuru yiki kinyamakuru iravuga ko Justin na Selena bahisemo kuba bihaye agahenge ko kuguma kugaragaza uko umubano wabo uhagaze mu bantu ndetse no mu miryango yabo bwite kubera nyina ubyara Selena Gomez utishimira habe namba Justin Bieber.
Nubwo Umuryango wa Justin ukunda selena ariko uwa selena ukanga Justin Bieber bityo bigateza amakimbirane hagati ya Selena n’umuryango we bivuye ku kuba batakimwizera, amakuru avuga ko Selena adahwema kubumvisha ko justin Bieber yahindutse ariko bo bakabitera ishoti bitewe n’uburyo yamuhemukiye mbere.
-mNyina wa Selena niwe nyrirabayazana wo kugabanuka ku rukundo hagati ya selena na Justin Bieber kuko atakizera uyu musoreUrukundo rwaba bombi nabibutsa ko rwongeye kugaruka hagati yabo ubwo Selena yajyaga mu bitaro mu kwezi ku kwakira mu mwaka ushize wa 2017 aho yaramaze guhindurirwa impyiko maze Justin akaza kumusura kenshi cyane mu bitaro.