AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Dore Impamvu Abana aribo bakomeje kwibasirwa n’ icyorezo cy’ Ubushita bw’ Inkende muri Congo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikibazo cy ‘icyorezo cy’ Ubushita bw’ Inkende gikomeje gufata indi ntera byumwihariko mu bana bari munsi y’ imyaka 10 cyane cyane ababa mu nkambi z’ impunzi zakuwe mu byabo n’ intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende ari ikibazo cyihutirwa kandi  gihangayikishije Isi kubera ukuntu iyi ndwara ikwirakwira mu buryo bwihuse, abantu hafi ya bose banduye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri uyu mwaka, ubu ubushita bw’inkende bukaba bumaze kwica mo abarenga 500 muri iki gihugu.

Alain Matabaro umuturage utuye Goma avuga ukuntu ubushita bw’inkende bwatangiye ku muhungu we w’imyaka itandatu, witwa Amani, aho ngo Byatangiye ari nk’akantu gato kabyimbye. Nyina akaza kugakanda nuko gasohokamo ibintu bimeze nk’amazi, Nuko haduka akandi gaheri nyuma y’igihe gito, dukwirakwira umubiri wose.”

Icyakora uyu mubyeyi avuga ko umwanawe yatangiye koroherwa nyuma y’iminsi ine avurirwa ku ivuriro ry’i Munigi, ryegereye umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo nkuko yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Abagera kuri 75% by’abarwayi b’ubushita bw’inkende barimo kwitabwaho n’abaganga aho ngaho muri ibyo bitaro bafite munsi y’imyaka 10, nkuko bivugwa na Dr. Pierre-Olivier Ngadjole ukora mu muryango w’ubugiraneza, Medair abitangaza.

Urubyiruko n’abana basa n’abarimo kwibasirwa by’umwihariko n’ikiza cy’ubushita bw’inkende kubera ko ubwirinzi bw’umubiri wabo buba butarakomera cyane.

Dr. Ngadjole anavuga ko indi mpamvu ari ukubera ubucucike mu nkambi y’impunzi iri hafi aho yashyiriweho abantu bakuwe mu byabo n’intambara muri ako karere.

Kuva muri Kamena uyu mwaka, ivuriro rya Munigi, rivurira ubuntu ndetse rigatanga n’imiti yica udukoko (antibiotics) yo kuvura ubwandu bwo ku ruhu, (ibinini bya) Paracetamol n’amazi meza yo kunywa, rimaze kwakira abantu 310 barwaye ubushita bw’inkende. Kuri ubu ryakira abarwayi bashya bari hagati ya batanu na 10 buri munsi.

Kuri iryo vuriro nta muntu n’umwe wari wicwa n’ubushita bw’inkende, ndetse Dr Ngadjole yemeza ko impamvu ari uko abantu bari kujya kwivuza hakiri kare. Ati: “Ntekereza ko ari ingenzi cyane gutanga serivisi z’ubuzima z’ubuntu cyane cyane muri iki gihe… Bivuze ko abantu nta nzitizi n’imwe y’amikoro bahura na yo, baza ku ivuriro hakiri kare.”

Ibintu biratandukanye mu ntera ya kilometero 80 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Munigi, ku rundi ruhande rw’ikiyaga cya Kivu (ku ruhande rwa DR Congo), ku bitaro bya Kavumu.

Abarwayi 800 bamaze kwakirwa kuri ibyo bitaro kuva muri Kamena uyu mwaka, naho umunani muri bo barapfuye – bose bafite munsi y’imyaka itanu.

Mu burasirazuba bwa DR Congo, hari inkambi nyinshi z’impunzi zibarirwa muri za miliyoni zahunze kubera ko imitwe myinshi y’inyeshyamba ikorera muri ako karere. Akenshi abantu baba barundanye mu hantu ho kwikinga by’igihe gito ndetse babayeho mu buryo bubi nta bikorwa by’isuku n’isukura bihagije bihari – ahantu nk’aho ni ho ubushita bw’inkende bwandurira cyane.

Abakozi bo mu buvuzi bamaze igihe basura ahantu nko mu nkambi ya Mudja iri hafi y’ikirunga cya Nyiragongo, kwigisha abantu ku kintu bakora igihe babonye ibimenyetso. Mu byo bashobora gukora harimo nko kugabanya guhura n’abandi bantu.

Ikiza cy’ubushita bw’inkende cyo mu burasirazuba bwa DR Congo ni ubwoko bushya bw’iyo ndwara bwitwa Clade 1b, ndetse ubu bwamaze kugera mu bihugu bituranye n’icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize, leta ya DR Congo yavuze ko yizeye ko inkingo zivuye muri Amerika no mu Buyapani zizatangira kuhagera vuba. Kugeza icyo gihe, ubu iki gihugu nta nkingo gifite nubwo ari cyo cyiganjemo iyi virusi.

Matabaro, se wa Amani ubu urimo koroherwa ubushita bw’inkende, avuga ko afite icyizere kubera amakuru yuko inkingo zishobora kuba ziri mu nzira. Ariko abo zizageraho bazaba ari bacye cyane ndetse ugereranije n’ abazikeneye, nkuko Dr Ngadjole abivuga, ikingira ni uburyo bumwe gusa mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi virusi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger