Utuntu Nutundi

Dore impamvu abagore barira cyangwa bataka iyo bari gutera akabariro

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abagore barira cyangwa bataka mu gihe cyo gutera akabariro kikakuyobera, dore ko n’ubikoze inshuro nyinshi arira cyangwa agataka mu gihe igikorwa kirikuba.

Hari abumva ko byanze bikunze umugore agomba gutaka nk’uburyo bugaragaza ko yishimye atabikora bagatekereza ko afite ikibazo.

Twifashishije imbuga za internet zitandukanye zandika inkuru zijyane n’urukundo n’imibanire, ngo gutaka k’umugore mu gihe atera akabariro gusobanuye byinshi.

1.Ikimenyetso cy’uko yishimye

Impamvu ya mbere ituma umugore arira cyangwa ataka mu gihe cyo gutera akabariro, ngo ni ibyishimo birenze aba yagize.

Ibyishimo umugore agira iyo aryohewe n’imibonano mpuzabitsina ngo biba bimeze nk’iyo umuntu akoze mu mazi y’akazuyazi. Icyo gihe rero ngo ibyishimo umugore agira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bishobora kumutera amarangamutima atateguye.

Ikimenyetso cy’ububabare

Ngo hari ubwo umugore arira bitewe n’uburibwe arimo guhura nabwo muri icyo gikorwa wenda bitewe n’imbaraga zakoreshejwe bigatuma atamererwa neza, icyo gihe umugore ataka kimwe n’uba wishimiye icyo gikorwa, nyamara atari ko bimeze.



Ni uburyo bwo kugabanya umunaniro ukabije

Hari ubwo kugira ngo umugore yiyibagize ibibazo yiriwemo byamutesheje umutwe ahitamo gutaka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo nibura arebe ko ibitekerezo bye byajya muri icyo gikorwa akava mu byamutesheje umutwe umunsi wose.

Gutaka cyangwa se kurira bimufasha gusohoka muri ibyo bintu bimutesha umutwe akinjira mu gikorwa nyir’izina .

Gushaka gushimisha umugabo

Abahanga bemeza ko bibabaza gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utavuga. Icya mbere ngo uhita ucika intege ukumva ko atabyishimiye cyangwa se ko ukoze ubusa.

Kugira ngo abagore rero birinde ibyo bintu, ngo bashobora no gukora ibishoboka byose bagataka kugira ngo bereke abo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ko bishimye.

Gutaka ni uburyo bwo kuyobora igikorwa

Burya ngo bitewe n’uburyo umugore atakamo igihe atera akabariro n’uwo babikorana, ngo biha umugabo icyerekezo, uburyo ndetse n’umuvuduko agomba gukoresha ngo bigende neza kurushaho.

Icyo gihe ngo iyo umugore yari mu byishimo, umugabo ahindura agakora mu buryo butamushimishije (umugore), ngo ashobora guhindura uko yatakaga ukabyumva ko atishimye ukabikosora atiriwe akubwira ngo kora utya.

Kwihutisha igikorwa ngo kirangire
Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina unaniwe, bituma imara igihe kirekire ku buryo umugore ashobora gusaba umugabo we kubihagarika. Gusa ngo abagore bamwe bataka kugira ngo umugabo akore imibonano mpuzabitsina vuba arangize baruhuke.

Ni ikimenyetso cy’ubwoba

Ikindi kintu gishobora gutuma umugore ataka ngo ni ubwoba. Umugore ashobora kugirira ubwoba uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina maze bigatuma akora icyo gikorwa ataka.

Bishobora guterwa n’uko umuntu aremye

Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri hari imisemburo ukora itandukanye maze amarangamutima y’umuntu akazamuka akaba yanarira ariyo mpamvu hari n’abarira amarira akaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger