Urukundo

Dore impamvu 6 zishobora gutuma uwo mwahoze mukundana(Umu-ex) akugarukira

Ni ibintu bisa naho bimaze kumenyerwa ko abantu bakundana , bikagera igihe bagatandukana ariko nyuma y’igihe runaka , umwe muribo agashaka kubyutsa umubano.

Nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema rwandika ku mibanire , hari impamvu zinyuranye zituma abo mwahoze mukundana cyangwa uwo mwakundanaga bakugarukira.

1.Irari

Iyi niyo mpamvu ya mbere ituma uwo mwakundanaga cyangwa abo mwakundanaga bakugarukira. Abenshi bagaruka kubera irari baba bafite. Akenshi niba mwarigeze kuryamana, bibuka uko byagenze cyangwa uko wamubaga hafi mu bijyanye n’iminonano mpuzabitsina (you were always available for their sexual needs), bakagaruka bizeye ko uko byahoze ariko bizasubira. Ntibaba bagarutse kubera urukundo ahubwo baba bagaruwe n’irari.

2.Gufuha

Bijya bibaho ko abantu bagira gufuha gukabije kabone nubwo mwaba mwaratandukanye akaba atakwishimira kukubonana n’undi muntu, bigatuma bahora bifuza kukugarukira. Akenshi si urukundo ruba rumugaruye ahubwo ni ukumva ko wahora uri uwe, ntugire undi mukundana.

Ikindi , bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kugira ngo yangize aho wari umaze kugera heza mu gihe yamenye ko wamaze kwinjira mu wundi mubano kandi wishimanye n’umukunzi wawe mushya. Kubwabo, kuba batishimye, na we ntukwiriye kugira ibyishimo. Ibi bibaho cyane ku bantu batandukanye nabi cyane.

3.Irungu

Irungu ni ikintu gishavuza cyane. Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kuko afite irungu, akaba akeneye umuntu bazajya baganira.

4.‘Gukura amenyo’



Gukura amenyo ni imvugo y’abubu ivuga abantu baba bashaka kurya amafaranga abakunzi babo. Ushobora kuba wari ufite ibibazo by’ubukungu mbere y’uko mutandukana ariko ubu umeze neza, agahita akugarukira akwereka urukundo , ashaka kugaruka mu buzima bwawe.

Ahanini ntabwo aba agaruwe n’urukundo , ahubwo aba agaruwe no gusarura ku byo waruhiye. Ntabwo ari abagabo gusa bahura n’iki kibazo ahubwo n’abakobwa cyangwa abagore basigaye bahura nabyo.

5. Kutamenya gufata icyemezo

Kutamenya gufata icyemezo ni kimwe mu bibazo abantu benshi bakunda guhura nacyo. Hari abantu usanga batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo. Niyo mpamvu akenshi ubona abantu bamwe bakunda gusubirana kenshi n’abo bahoze bakundana.

6.Ashobora kuba akigufitiye urukundo

Umwanditsi wa Elcrema atangaza ko iyi ariyo mpamvu yayigize iya nyuma kuko iba ngo ifite amahirwe angana na 30% yo kubaho. Akomeza avuga ko akenshi abakundana bahitamo gutandukana kuko nta marangamutima baba bagifitanye ari nayo mpamvu bigorana ko yakugarukira kubera urukundo akigufitiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger