Urukundo

Dore ikizatuma urukundo rwawe ruba ijuru rito

Urukundo rutarimo ibyishimo ntirutera kabiri, ibyishimo nicyo kintu cy’ingenzi gishobora gutuma urukundo rwanyu ruramba cyangwa rukaba rwakwaka nk’ibikenyeri.   Kubura kw’ibyishimo niyo ntandaro ikomeye yo gucika intege no gutangira kurangira k’umubano wari hagati yawe n’uwo mukundana. Kandi ujye wibuka ko mu buzima urukundo ari kimwe mu bintu binezeza mu buzima ku buryo buri wese aba yifuza kubaho akundwakazwa mu buryo bwihariye butuma ahorana umunezero.

Kugira umunezero mu rukundo bisaba ibintu bigera kuri 5.

1.Vugana n’umukunzi wawe igihe cyose

Mu rukundo guha umwanya wa mbere umukunzi wawe nibyo bya mbere , bituma yumva ko uhora umutekereza ndetse ukamuhoza ku mutima. Ibi  biba intandaro y’ibyishimo kuri we agahora yumva ko mu rukundo utamuryarya kandi akongera icyizere yari agufitiye. Niyo waba ufite akanya gato bitewe n’imirimo ukora jya wihingamo nibura iminota icuma umuvugishe kuri telefoni, yaba abakiri mu gihe cyo kurambagizanya  cyangwa abashakanye bose bagomba gukora iki kintu kuko gituma umukunzi wawe abona ko umuzirikana.

2.Gerageza kumusohokana ahantu heza rimwe na rimwe mwitabire n’ibirori

Iki kireba cyane cyane abagabo/abasore ,gusohokana umukunzi wawe ni kimwe mu bintu bizatuma akomeza kukubaha no kumva ko ur’umugabo koko, azakubahira kuba umwitaho ukamuha umwanya wawe mugasohokana. ibi bizatuma muhorana umunezero ndetse urukundo rwanyu rukomere ku buryo budasanzwe.

3.Mwubahe 

Mu buzima nta muntu udakunda icyubahiro . mu rukundo naho ni uko igihe cyose uzubaha umukunzi wawe bizaba akarusho ndetse byongere umunezero mu rukundo rwanyu mwembi, bizaba umunezero gusa gusa igihe buri wese azaba agerageza kubahira umukunzi we ico aricyo mu buzima bwe.

4.Vuga aya magambo buri gihe 

N’ubwo ar’ijambo uba waravuze kenshi buriya kubwira umukunzi ijambo ‘Ndagukunda’ bikomeza kumwongerera ibyishimo ndetse  no kumva ko  ukimuzirikana. Uretse ibyo komeza ujye umukorera utuntu twiza dushoboka umutungure umuzaniye impano zitandukanye bizatuma akomeza kukwiyumvamo no kuguha  umwanya wa mbere mu mutima we.

5.Mwereke ko umufite mu mishinga yawe y’ahazaza

Iyo umukunzi wawe muganira akumva uramuzirikana ndetse ukamushyira mu mishinga yawe y’ejo hazaza yumva ko utamuryarya kandi akaguma ku isezerano ry’urukundo muba mufitanye . Ibyishimo by’ikirenga bikomeza kwisukiranya ndetse umubano ugakomeza gusugira no kuba mwiza kurushaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger