Dore Icyo Danny Vumbi atekereza ku bahanzi yandikira indirimbo n’abandi bahisha ko bandikiwe indirimbo
Umuhanzi Danny Vumbi yagize icyo avuga ku ndirimbo yandikira abandi bahanzi bagenzi be zigakundwa ndetse agaruka kuri bamwe bakunze guhisha ko bandikiwe indirimbo n’umuntu runaka.
Umuziki nyarwanda uragenda ukura ni nayo mpamvu hari aho uzabona kwandika igihangano ukakigurisha undi muhanzi bikorwa kandi uwacyanditse nawe akagira icyo abona gisa n’inyungu ku gikorwa cye, bityo bikaba nka kazi kaburi munsi nkuko tubibona mu muziki mpuza mahanga.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kugarukwaho mu bahanzi bandika indirimbo bakazigurisha bagenzi babo zigakundwa , gusa hari na bamwe mu bahanzi batinya kuvuga ko bandikiwe indirimbo.
Uyu muhanzi agaruka kuri iki gikorwa cyo guhisha ko wandikiwe indirimbo yavuze ko n’abanditsi bindirimbo ubwabo babigiramo uruhare, Danny Vumbi ati “Kuba amategeko arebana n’ibihangano n’umutungo kamere mu by’ubwenge yaragiyeho akaba ataramenywa na bose ndetse na bamwe mu bahanzi bakaba batarayamenya ni kimwe mu bituma umuhanzi avuga ko indirimbo yayandikiwe cyangwa atayandikiwe. natwe abanditsi twagiye tubigiramo uruhare umuhanzi akaza ukamwandikira indirimbo yarangiza ngo reka nguhe amafaranga nti tuzabivuge ,nti tuzabitangaze abandi baziko nsanzwe niyandikira ukamureka.” yongeyeho ko ubu yabikora ariko hari igihe kizagera mbere yuko akwandikira indirimbo hari ibyo uzajya ubanza kuzuza kurupapuro kugirango kibe igihangano cyemewe n’amategeko.
Mu magambo ye Danny Vumbi yakomeje avuka umuziki nyarwanda uri kugenda ukura ibi nabyo byo guhisha ko wandikiwe indirimbo bizagenda bishira ,yakomeje agira ati ” Umuziki wahano iwacu ni umuziki uri kwiyubaka ugereranyije n’ibindi bihugu kuko nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 ibintu bisa naho byatangiye bundi bushyashya umuziki nawo rero bisa naho wahise wongera gutangira urumva reero ntabwo twagereranye uruganda rw’umuziki rumaze imyaka 24 n’urundi rumaze imyaka 60 cyangwa 100mu bibindi bihugu”
Mu ndirimbo 12 amaze kugurisha kuva uyu mwaka watangira Danny Vumbi kubirebana n’ igikorwa cyo kwandika indirimbo no kuririmba bisanzwe yavuze ko byose bimwinjiriza ariko bigenda bihinduka, Yagize ati ” bigenda bihindagurika kuva uyu umwaka watangira amafaranga n’injije mu ndirimbo aruta ayo ibitaramo nakoze gusa sinahamya ko ariko bigenda nzakomeza kubigereranya mu mataliki mirongo itatu z’ Ukuboza nibwo nabikubwira neza”
N’ubwo adakunze kuvuga ibiciro atangira ku ndirimbo imwe aba yanditse Danny Vumbi yavuze ko indirimbo imwe iba ihagaze ku mafaranga ava kuri Zero kugeza kuri Miliyoni Imwe gusa ngo hari nizo atangira ubuntu.
Ubwo yari ari mu kiganiro Samedi Detante Danny Vumbi yavuze ko hari abahanzi yashimira badahisha ko bandikiwe indirimbo aha yatanze urugero kuri Charly na Nina , Social Mulla, Active n’abandi … badatinya kuvuga ko indirimbo yabo bayandikiwe n’undi muhanzi cyangwa abandi bantu batandukanye.