AmakuruUrukundo

Dore ibyo wakora ukigarurira umutima w’umukobwa wakunze nubwo yaba afite undi bakundana

Akenshi bibaho ko umusore ashobora kubenguka umukobwa ariko agasanga afite undi musore bari inshuti kimwe n’uko n’umukobwa ashobora kwishimira umusore ariko agasanga afite undi.

Abenshi rero ngo iyo bibagendekeye gutyo usanga bahita bacika intege, bakumvako ntacyo bakora ngo babone uwo umuttima wifuza, ariko urubuga rwa internet wikihow.com ruvugako hari inzira nyinshi umusore ashobora gukoresha akaba yakwigarurira umukobwa ufite indi nshuti mugihe yumva yamubengutse. Ubwo buryo rero ni ubu bukurikira:

1. Iyiteho kandi umwereke ingeso nziza ariko unamwereke ko ntacyo ugamije

Ngo iyo umukobwa abonye umusore ufite isuku , mbese wiyitaho kandi azi no kubana neza, akenshi yifuza kumugira nk’inshuti ari naho atangira kumugereranya n’inshuti ye ndetse bikaba ibye nawe byagenda bishira buhoro buhoro iyo ukomeje kumwiyegereza kuko atangira kubona ko umuruta.

2. Gerageza kumwiyegereza no kwigira inshuti ye ya hafi

Ngo iyo umwiyegereje ukamuba hafi ndetse kurusha inshuti ye,umuganiriza, umufasha mu tuntu tumwe na tumwe n’ibindi ni zimwe mu nzira zatuma umugeraho. Gusa ariko ngo ukirinda kumwereka ko ugamije kumusaba urukundo. ibi bigenda bituma atangira kukwiyumvamo cyane, aho atangira kumva yifuza ko mwajya mukorana utuntu twinshi , bityo akazashiduka yagukunze muburyo nawe atazi.

3. Imenyekanishe n’inshuti ze kandi uziyegereze, mubane ariko ushyiremo itandukanirizo hagati yawe na zo

Ibi ngo bishobora no gutuma izo nshuti ze zimwereka uburyo umukunda kandi ko abishatse yakunda wowe kuko umwitaho. Kuko ngo akenshi abakobwa bakunda abasore babitaho ariko bakanabakundira n’inshuti zabo.

4. Gerageza ku buryo abona ko uzi urukundo no gukunda

Abakobwa hafi ya bose bakunda abasore bafite urukundo kandi bazi no gukunda. Rwose ngo nubwo waba utari inshuti ye ariko ukamukorera akantu runaka kamugaragariza urukundo arishima, ndetse agafata n’umwanya munini wo gutekereza ku byo wamukoreye. Harimo nko kumushakira impano ku munsi w’isabukuru y’amavuko, kumuherekeza atashye n’ibindi bishobora kumwereka ko wita ku bintu kandi ko wamenya kwita ku wo ukunda. Ibyo ushobora kubikora udafite ibikabyo ndetse utanavuga byinshi, utuje.

5. Tunga numero ye ya telephone ndetse n’ubundi buryo bwose bw’itumanaho ushobora gukoresha kugira ngo umenye amakuru ye

Aha ngo ushobora gushaka uko wajya umuvugisha buri munsi ukamubaza amakuru, niba ameze neza, ko yariye n’ibindi bimwereka ko umwitayeho. Ariko ngo byose ubikore ntacyo witayeho, kuburyo rimwe narimwe abona bisanzwe ubundi akabona bidasanzwe. Aha ngo ni ho bigera agasanga umwitaho, umukorera byinshi kurusha inshuti ye isanzwe, rwose ugashiduka usanga wawundi atakinamwibuka kuko ibyo ukora bigenda bimumwibagiza niba ari umusore utita kubintu cyane.

Ibi rero ngo ni uburyo bushobora kwifashishwa gusa ariko uru rubuga ruvugako mbere yo kubyinjiramo ugomba kubanza ukireba hanyuma ukigereranya n’uwo musore wundi ushaka gukuramo, mugihe rero ngo usanze ntakintu umurusha haba mu buranga, mu kwiyitaho,mu mufuka, kwita ku bintu, kwita kuwo akunda no gukunda ngo rwose aha ntiwakirirwa ugerageza kuko byaba bigoranye ko uyu mukobwa yamureka akagukurikira. Kuko ngo akenshi abakobwa baca inyuma abasore b’inshuti zabo cyangwa se bakabacika bitewe n’uko ahanini babuze urukundo no kwitabwaho, rero ngo iyo ibyo byose bihari ntibyakoroha kubigarurira umukobwa ukoresheze uburyo ubwo aribwo bwose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger