Dore ibyiciro bitatu by’ubushuti! Menya icyo urimo bizagufasha kubana n’incuti zawe
Biba byiza iyo usobanukiwe neza incuti ufite, ukamenya byibuze impamvu nyamukuru ibahuza. Hano hari ibyiciro by’ubushuti bigaragaza ko buri ncuti ufite iba ifite icyiciro ibarizwamo.
Umucurabwenge wabayeyo mu mwaka wa 350 mbere ya Yesu witwa Aristotle yaragaragaje ko hari ibyiciro bitatu by’ubucuti birimo icyiciro kimwe cy’ingenzi mu buzima bwa muntu.
Ubucuti ni ibyiyumviro cyangwa amarangamutima umuntu agirira undi bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko igitabo VIII of The Nicomachean Ethics cyititiwe Aristotle nk’umucurabwenge kibigaragaza.
1. Ubucuti bushingiye ku nyungu
Ubucuti bushingiye ku nyungu ni ubucuti abenshi bahuriramo n’abantu benshi ariko bakaza kugorwa nuko batamenya nyir’izina ikibahuje, ni ubucuti bushingira ku nyungu umuntu runaka azakura ku wundi mu gihe ubwo bucuti bwabo bukomeje.
Akenshi abantu bahurira muri iki cyiciro usanga bahuzwa n’ubucuruzi, imikorere nkuko umukozi agira umukoresha ugasanga amwitiranya n’inshuti ye kandi mu by’ukuri barahujwe n’akazi. Iki cyiciro gisaba ko uba maso kuko iyo icyaguhuzaga n’undi kirangiye ibyo witaga ubucuti burangirana nabyo.
2. Ubucuti bushingiye mu kwishimisha
Ni ubucuti usanga bwarakwirakwiye mu bantu bose uhereye mu bana ukageza mu bakuze, akenshi uzasanga bahurira mu bintu bitandukanye bizabaha ibyishimo kuko gusa biba ari byo bibahuza kandi buri wese akaba akuramo ibyishimo ku kigero wasanga cyenda kungana n’icy’undi iyo nta zindi mpanuka zibayeho mu gihe bari muri ibyo byishimo.
Ababarizwa muri iki cyiciro uzasangamo nk’abasangira inzoga, abajyana kureba imikino itandukanye ndetse kenshi gashoboka uzasangamo urubyiruko rwinshi rwishora mu gukundana ugasanga ruhuzwa kenshi no gukora imibonano mpuzabitsina nk’ibyishimo byabo gusa byabahuje.
3. Ubucuti bushingiye ku kintu cyiza
Nibwo bwoko bw’ubucuti bw’ingenzi butanga igisobonuro nyacyo cy’ubucuti muri rusange. Ni ubucuti budashingira ku bwoko bw’ubucuti bwavuzwe haruguru. Ni ubucuti bwizana kandi ushobora kuba wakurikiranaho umuntu kugira ngo akubere inshuti.
Abenshi bahurira muri ubu bucuti uzasanga bahurira ku bitekerezo bimwe bikaba aribyo bibubaka mu buzima bwabo bwose uko bwakabaye. Nta nyungu nimwe cyangwa ibyishimo bijya bigenderwaho mu kubaka iki cyiciro cya gatatu cy’ubucuti.
Byaba byiza buri wese agize amahitamo nyayo no gushishoza mu kugaragariza abandi inshuti zawe ndetse no kumenya gutandukanya abo muziranye n’inshuti zawe.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452