Urukundo

Dore ibyatuma abantu bari baraciye ukubiri mu rukundo bongera gukundana

Mu rukundo akenshi habamo gushwana rimwe na rimwe ntibihungabanye umubano w’abakundanaga, na none ariko hari igihe kwihanganirana  binanirana abakundana bagatandukana. Nta muntu w’indakemwa ndetse ntawe udakosa gusa ikibazo kiba iyo uwakosheje ananiwe gusaba imbabazi.

N’ubwo bigorana kugirana umubano urambye mu rukundo n’uwo wamenye akuze kimwe mu bifasha ni ukumva ko nta muntu w’intungane, Burya hari byinshi abantu bakundana baba bahuriyeho biruta ibyakagombye gutuma batandukana.

Dore bimwe mu bizagufasha kongera kubyutsa umubano n’umukunzi wawe mwari mwarashwanye. Hano turibanda cyane kuri wawundi uba yakosheje.

1.Garagaza koko ko uri umunyamafuti

Kimwe mu bituma umukunzi wawe wari waragutakarije icyizere yongera kukwiyumvamo ni ukuba wemera ko uri umunyamakosa. Ibi bituma abona ko koko ubona aho ibintu byapfiriye ndetse ukaba wumva uburemere bw’ibyo wakoze bitari byiza. Bimutera gusubiza amaso inyuma akirengagiza icyabatanije akaba yakubabarira mukongera gukundana nk’uko byahoze mbere.

2.Saba imbabazi

Ikindi gituma urukundo rwongera kubyutsa umutwe ni ukuba uwakosheje yemera gusaba imbabazi. Iki ni kimwe mu bituma urukundo rwongera kubyutsa umutwe ndetse n’uwari yararakaye akaba yakongera kugarurira icyizere umunyamakosa. Iyo wemeye amakosa yawe uba ufite amahirwe menshi yo kubona imbabazi.

3. Tinyuka kuganira n’umukunzi wawe ku cyatumye mushwana

Kuganira ku kibazo cyatumye urukundo ruzamo agatotsi ni kimwe mu bituma umubano wongera kubyuka no kugira imbaraga, biba bigoye kongera kujya imbere y’uwo mwakundanaga umusaba imbabazi ndetse unamusaba ko mwaganira ku kibazo cyabaye hagati yanyu kuko uba wumva ari ukumusubiza mu bihe byatumye mugira umubano utifashe neza. Gusa iki ni kimwe mu bifasha kuko bituma yongera kukugirira icyizere no kumva ko n’ubwo wakosheje utari ubigambiriye kandi ukaba warisubiyeho.

4.Gerageza kwiyibagiza ibyabaye

Iki nacyo gituma umubano wongera kuba mwiza, kuko iyo uheranywe no kumva ko umukunzi wawe akikubonera mu ndorerwamo ya kera  bituma utongera kumwisanzuraho. Iyi nayo n’iyindi ntambwe iganisha ku nzira nziza zo guhosha umwuka mubi wari hagati y’abakundanaga ndetse ikaba yatuma bongera guhuza urugwiro.

5.Erekana ko wahindutse

Kwerekana ko utakiri wa wundi wakosheje ni kmwe mu bituma umubano wari wifashe nabi wongera kubyutsa umutwe no gukomera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger