AmakuruUrukundo

Dore ibintu wakorera umugore wawe buri gitondo akazarinda asaza ataguciye inyuma

Hari ibintu abagore bakenera ko abagabo babo babakorera ku buryo bibafasha kunyurwa mu rugo n’umubano wabo ariko bakaba batakwigera babibasaba kuko aringombwa ko abagabo nabo ubwabo babyibwiriza.

1. Muhumurize umuruhure mu mutwe

Umugore wawe akenera ko umusoma buri mu gitondo ariko ntuzigera wumva abisabye, ahari azakora ibizakwereka ko abikeneye ariko ntabwo azabivuga. Uku kumusoma aba ashaka, aba ari ukumusoma ku gahanga cyangwa ku itama ni byo bimunyura.

2. Kumubwira ngo ‘Ndagukunda’ ukabivuga umutunguye

Ni ibintu bisanzwe kandi bidashamaje cyane ariko biramutangaza cyane iyo yumvise ijambo ngo ‘NDAGUKUNDA’, ubivuze utuje kandi uri kumwitegereza. Ubu butumwa bujya mu mutima we, bukahacukura maze ukamujyamo wese uwo munsi wose. Iteka azajya ahora yibuka ko wabivuze. Umugore wawe mubwire ko umukunda, umubwire ko ari mwiza cyane, umubwire ko ukunda uko ateye cyane. Mubwire ko ari umwamikazi wawe kandi ko uzahora umukunda.

3. Ujye umusuhuza iteka buri gitondo ubyutse.

Nk’uko usuhuza abana bawe buri mu gitondo, n’umufasha wawe akeneye ko ujya ubyuka ukamusuhuza ariko ntabwo azigera abivuga cyangwa ngo abigusabe.

4. Ujye ubyuka mbere mu gihe muryamye umukoreho witonze cyane

Nk’uko ushobora kuba ubikorera abana bawe, nawe akeneye ko ubimukorera, mufateho, umubwire ko umukunda, umukoreho witonze gahoro gahoro bizamufasha cyane kwirirwa ameze neza kandi atuje mu kazi ke.

Ubusanzwe abagore ni nk’abana bato, bashaka kwitabwaho no guteteshwa cyane. Niba ushaka umugore mwiza mwitegurire, umukunde kandi umuteteshe nk’uko abishaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger