AmakuruUbuzima

Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza

Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza :

1. Gerageza gusezera isukari n’ibyo irimo byose : Niba ushaka gutakaza ibiro, no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri wowe, kimwe na ya mitobe tugura ikoze. Ibi tuvuze biri mu bintu bya mbere bituma ubyibuha niyo mpamvu kubyirinda bizagufasha kugabanya ibiro. Mu mwanya wabyo warya imbuto, ukanywa imitobe wikoreye itarimo isukari yo mu nganda, cyangwa ugakoresha ubuki.

2. Jya unywa amazi byibura iminota 30 mbere yo kurya : Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwagaragaje ko kunywa amazi iminota 30 mbere yo kurya bigufasha kugabanya ibiro ku kigero cya 44% mu gihe cy’amezi 3 gusa. Impamvu ni uko amazi nta bibyibushya bibamo, kandi aho yagiye nta kindi kiba kiri buhajye bityo akagufasha kurya bicye kandi ukumva uhaze.

3. Jya ugerageza gufata amafunguro afasha gutakaza ibiro : Niba wifuza gutakaza ibiro usabwa kwita ku mafunguro abigufashamo. Muri yo twavuga amagi atogosheje, imboga rwatsi, amafi cyane cyane ya salmon, imboga zo mu bwoko bw’amashu, ibirayi bitogosheje, ibishyimbo, amasupu (potage), avoka, apple cider vinegar, ubunyobwa, impeke zuzuye, poivron, imbuto. Muri aya mafunguro arimo amavuta ni byiza kuyafata mu gitondo na ku manywa naho andi atarimo amavuta ukayafata ninjoro.

4. Rya ifunguro ririmo fibre ziyenga vuba : Fibre zifasha kugabanya ibinure by’umwihariko ibiba byaje ku nda. Amafunguro akize kuri fibre harimo intoryi, imboga zinyuranye.

5. Tapfuna witonze : Hari abantu usanga mu kurya kwabo baba bameze nk’abacuranwa kuburyo mu minota 2 akaba arangije isahani yose. Niba ushaka gutakaza ibiro gerageza kurya buhoro buhoro kuko uko ibiryo bitinda mu kanwa niko umubiri ubona akanya ko gutegura imisemburo yo kubishwanyaguza ndetse bizagufasha kumva uhaze vuba.

6. Gabanya isahani uriraho : Niba wajyaga urira ku isahani nini gerageza ushake agasahani gato ujye uba ariko uriraho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko urira ku isahani nto bifasha ubwonko kwakira ibyo biryo bikaguhaza neza.

7. Ryama usinzire neza : Kuryama ugasinzira bihagije bifasha umubiri gukoresha neza ibyo wariye. Ikigufasha kuryama neza harimo kurwanya stress, gukora imibonano mpuzabitsina ku babyemerewe, siporo itananiza cyane, no kuryama ahantu hagufasha kuruhuka neza.

8. Jya ugerageza gukora siporo ndetse n’imyitozo ngorora mubiri

Wari uzi ko hari ubundi buryo wagabanya ibiro ku buryo bwizewe kandi bw’umwimerere ?

Ni byiza gukoresha ubu buryo twavuze haruguru kugira ngo ibiro bigabayuke, gusa hari n’ababikora ntibikunde neza cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera cyangwa se kugabanya kurya biriya biryo twavuze haruguru bikabananira burundu. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera, ikaba itwika ibinure mu mubiri kuburyo bwiza bigatuma ibiro bigabanuka. Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti nyunganiramirire wahamagara kuri 0785587788/ 0788266268 cyangwa ukaba wagana RAINBOW HEALTH FOOD LTD aho bakorera mu nyubako ya MIC hepfo y’igikari cyo kwa Rubangura, uretse n’iyi nyunganiramirire bakaba baguha n’inama ziboneye zagufasha kuca ukubiri burundu n’umubyibuho ukabije.

Inkuru bisa

Dore ingaruka mbi ziterwa n’umubyibuho ukabije zishobora no kukuvutsa ubuzima

Twitter
WhatsApp
FbMessenger