Dore ibintu nyamukuru wakora niba ushaka kurambana n’uwo wihebeye
Dusanzwe tumenyereye ko buri muntu wese ufite uwo yihebeye, atifuza kumureka nagato kuko aba yumva ubuzima bwe n’ibyiyumviro bye ariwe byerekeyeho gusa. Nubwo akagozi gacika hakabaho guutandukana ariko burya siko muba mwari musanzwe mubyifuza.
Hano hari mabanga 5 ni ingenzi niba ushaka kugira urukundo rw’igihe kirekire:
Gushimirana
Nibyo koko abakundana benshi bakunda gushimirana, nyamara ugasanga bagomba gutegereza iminsi idasanzwe nk’umunsi w’amavuko, umunsi w’abakundana cyangwa indi minsi mikuru ngo babone uko bashimira abo bakunda.
Ariko burya gushimira umukunzi wawe ntibyakagombye gusaba ibihambaye. Burya wanakoresha utugambo twiza kandi duto, impano zidahenze cyangwa ibimenyetso bimwereka ko wishimiye ibyo yakoze.
Ihimbire udushya uzajya ukorera uwo ukunda
Birumvikana abantu ntibakunda ibintu bimwe, ariko nawe wakwihimbira utuntu tworoheje wajya ukorera umukunzi wawe maze akajya anadukumbura mu gihe mutari kumwe.
Ushobora kwiyemeza kutazigera ujya kumeza atari yaza, kumurindira ngo mujyane gukaraba, kuba utajya kuryama umusize, kumwandikira icyo ushaka kumubwira maze agapapuro ukagahisha aho arakabona kamutunguye, kumwifuriza kuryoherwa n’utundi twinshi.
Ntukarambirwe gukora k’umukunzi wawe.
Guha utu bizu no guhobera kenshi umukunzi wawe burya bimwereka ko umwitayeho. Ibuka kandi ko bidakora ku mubiri gusa, ahubwo binamukora ku mutima.
Nubwo benshi batekereza ko gukorakora umukunzi wawe bishobora kuzamura ibindi bitekerezo, ariko burya ni ikimenyetso cyiza cy’uko yari agukumbuye, akwitayeho, akuri hafi ndetse yiteguye no kuba yakurinda icyaguhungabanya cyose.
Nimugerageze muryamire kandi mubyukire rimwe.
Turabizi ko iri banga hari abo ritapfa korohera kubera imiterere y’akazi bakora kabone niyo baba babana. Nyamara ibi ntibikuyeho ko ari ingenzi cyane mu kubaka urukundo rukomeye.
Mubashije kubikora, byabafasha cyane gutegana amatwi, kuba mwasengana, kwigana ijambo ry’Imana, gutegurira hamwe gahunda y’umunsi n’ibindi byabafasha gukundana mwishimye.
Iga gutungura umukunzi wawe
Kabone nubwo waba udafite umwanya uhagije kubera akazi ukora, ariko gerageza ubonere umukunzi wawe umwanya.
Burya wamutunguza amagambo meza amutaka, wamukorera umurimo yari aziko ari bwikorere n’utundi nkutwo turushaho gutuma abona ko umwitayeho. Ibi nabyo bizatuma aguhozaho umutima kandi agire imbaraga ko akunzwe.
Ibuka kandi ko atari ngombwa kubanza gutegereza ko umukunzi wawe agukorera ibyiza ngo uzabone kumwishyura. Burya nawe wamutanga.