Dore ibintu mukwiye kubanza kunyuramo wowe n’umukunzi wawe mbere yo gukora ubukwe
Mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu haba ubukwe, bugahuza imiryango inshuti n’abavandimwe bakishima kakahava bashyigikira abemeye kuba umwe kugira bubake urugo nk’uko abakuru babigenje mu gihe cyabo, kugira ngo habe igihe cyo gufata icyemezo kugira habe ubukwe, hari ibihe abakundana bombi bagomba kubanza gucamo.
Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu mukwiye kubanza kunyuranamo n’umukunzi wawe mbere y’uko mufata umwanzuro wo kurushinga.
- Kugirana intonganya:Kubana n’umuntu muzi uburyo bwo gukemura amakimbirane y’ahazaza igihe byaba bibaye ngombwa ni ingenzi cyane. Ugomba kumenya uburyo umuntu yitwara igihe mugiranye amakimbirane akomeye. Ibi ariko ntibivuze ngo wanduranye nawe ahubwo igihe habaye ikintu utishimiye bigaragaze munamenye uburyo mukemura amakimbirane kuko biba bishobora kuzababaho mu buzima buri imbere.
- Hura n’ababyeyi b’umukunzi wawe:Hari abanga guhura n’ababyeyi bavuga ngo nzarongora cyangwa nzarongorwa na naka si iwabo cyangwa abavandimwe be nyamara uba wibeshya kuko uba ugomba kumenya abantu bandi wungutse ukamenya n’uko uzabatwara.
- Hura n’inshuti z’umukunzi wawe:Ubuzima bw’abari hamwe buba bwiza ndetse cyane, ariko se wakora iki igihe uhuye n’ikibazo gituma wa munyenga w’urukundo wiberagamo utumye ureba hanze ya rwo? Ukeneye inshuti zawe n’ize. Vugana n’abo ukunda urebe n’abo wakwishingikirizaho igihe bibaye ngombwa bakaba batuma useka. Izo nshuti wicaho n’izo zigusura igihe uri cyangwa ari kwa muganga, zikakugoboka igihe akazi gahagaze bitunguranye n’ibindi.
- Mugomba kunyurana mu bukene:Ntibyakorohera wenda kuko ubukene nta muntu ubwihamagarira kuko usanga abenshi bahangana no kubwirinda. Gusa mukwiriye kuganira inzira zanyu z’uburyo mwabigenza igihe muhuye n’ikibazo inzara igatangira gukomanga ku miryango y’inzugi zanyu kuko iki kibazo kiri mu bisenya ingo. Ugomba kwitegura ibibi ugashaka uburyo wabyikuramo igihe bikubayeho.
- Garagaza imyitwarire mibi yawe:Ushobora kuba ukunda nko kurira mu buriri ureba televiziyo, kwihagarika aho ubonye hose, kunyara ku buriri, kutiyuhagira kenshi, gusura ukanutsa cyane n’ibindi. Kora uko ushoboye umukunzi wawe amenye uwo uri we si byiza ku mwiyereka uko utari.
- Mubwirane amabanga akomeye mubitse:Ushobora kuba umuntu mumarana igihe cyawe cyose afite nk’ibyaha yakoze wenda ashakishwa, akaba arwaye nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, afite ingeso yo kwikinisha n’ibindi. Wakwifata ute ubimenye mwaramaze kubana? Ikiza ni ukubibwirana mbere utabasha kubyihanganira agahagarika umubano bitaragera kure.
- Kwiga kubaho mutandukanye:Kuba hafi y’uwo ukunda biba byiza ariko nanone guhana igihe mukamara iminsi mutabonana nta makuru umwe afite kuri mugenzi we bibafasha kumenya niba munafuhirana. Ukanamenya uburyo wahangayika igihe atari hafi.
- Gutera akabariro:Niba ushaka kuzigamira ubusugi cyangwa ubumanzi bwawe uwo muzabana ni byiza, ariko gerageza umenye niba azabasha kugira icyo akora mu ibanga ry’urugo. Ibi wabigenzura wifashishije uburyo butandukanye burimo no kumureshya ukareba uko umubiri we ufata ubushyuhe.
- Mube hamwe igihe runaka:Burya ntibyoroshye kumenya imico y’umuntu mutirirwanwe ngo murare hamwe, mumarane igihe. Iyo mwafashe igihe cyo kuba hamwe binagufasha kumenya niba ubwo buzima bukuryoheye wabona bidahura ukabivamo kare.
- Muganire ku bya gatanya:Ugomba kumenya uwo mugiye kubana uruhande ahagazemo igihe muganira ibyo gutandukana. Hari ukubwira ngo aho kwahukana nakwica cyangwa umugabo ati umugore yananira andusha imbaraga! Undi akavuga ati byose nabigurisha nkamucika, undi ati nti wankorera ku bana n’ibindi.