Dore ibintu by’ingenzi bibizakwereka umugabo azi gukora imibonano mpuzabitsina
Hari ibintu by’ingenzi bishobora gutuma umenya neza ko umugabo runaka azi gukora imibonano mpuzabitsina bityo bikaba byatuma ukorana nawe imibonano mpuzabitsina witeze ibyishimo bisesuye.
Abantu benshi bakunze kuvuga ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hagati y’abashakanye ari ingirakamaro cyane kuko bituma ibyishimo bikomeza gusagamba hagati yabo ndetse bigatuma urukundo rwabo rukomeza kubaryohera umunsi ku wundi. Gusa nubwo bimeze gutya, birashoboka ko haba hari abagabo badashimisha abo bashakanye ariko twe tugiye kukugezaho ibimenyetso bishobora kukubwira umugabo uzi gutera akabariro neza.
Numara kubona ibi bimenyetso uraza kumenya niba uzi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa umugabo wawe abizi kuko ndabizi buri gihe wahoraga wicira urubanza cyangwa ukarucira umugabo wawe. Ubundi abenshi baryoherwa no kugira umukunzi ariko bamara kurushinga bageze mu buriri gutera akabariro ngo umugore we aryoherwe bikamunanira.
Hano hari bimwe mu bimenyetso 6 bazakubwira niba koko unjya uryohereza umugore wawe mu gihe muri gutera akabariro.
1. Arabyina
Niba mvuze ngo arabyina,ntiwumve ko mvuze ko abyinya injyana nka Country,Salsa,ballroom cyangwa Tango ahubwo nshatse kuvuga ko umugabo iyo muri mu mibonano mpuzabitsina yiyegereza umugore we neza ubundi akamugwamo wese ku buryo mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina agerageza akazanjya yinyonga ku buryo umugore nawe yumva nkaho ari gukora imibonano mpuzabitsina mu muziki cyangwa umunyenga.
2. Agasomyo ke akagenza buhoro
Niba umugabo agize atya agafungura umunwa we agiye gusoma umugore we,ururimi rwe agomba kurutosa ndetse akamusomana umutuzo adahubuka.Kandi iyo agiye kumusoma agerageza gufata umunwa umwe kuri umwe hanyuma ururimi rwahura n’urwe agasa n’umwenyuramo,icyo gihe umugore we aba yumva yashize ndetse ari nako agenda aryoherwa.
3. Atuma umugore we yiyumvamo ubwiza
Nta shobora kubwira umugore we ko aryoshye wapi ahubwo uko agenda amukorakora cyangwa amwiyegereza niko umugore nawe agenda yiyumvamo ko ateye neza. Ikindi uburyo umugabo arebamo umugore bimutera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina kandi uko avuga umugabo niko umugore agenda yumva ari gushira bimutera ibyiyumviro bindi.
4. Ashyira amaboko ye mu bice by’ingenzi by’umugore we
Ubundi hari abazi ko gukorakora igitsina cy’umugore aribyo bintu bituma nawe ashaka gukora imibonano mpuzaitsina, hoya! Ahubwo icyerekana umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina ni uko mu gihe ari gusomana n’umugore we atangira kumukorakora mu mutwe ubundi agatangira gufata imisatsi yawe ayiguyaguya buhoro buhoro ndetse akagera no ku matwi ayakorakora buhoro buhoro.
5. Ntanjya avuga ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina
Ubundi hariho abagabo bagira gutya bakabwira abagore babo ngo bakore imibonano mpuzabitsina ariko umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina unjya kumva atangiye kugukorakoraho kugeza igihe nawe yumva koko agiye muri bya bihe yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina muri make ibikorwa birigaragaza n’uburyo agenda agukorakora.
6. Azi kuyobora ibitekerezo by’umugore
Abagore benshi bumva ko niba umugabo atazi kumenya niba umugore ashaka gukora imibonano mpuzabitsina atiriwe abivuga uwo nta mugabo umurimo. Umugabo uzi icyo gukora ni wawundi umenya ko umugore ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ubundi nawe agahita amenya uburyo amutwaramo.