Dore ibintu byagufasha gufata neza inzara zawe bikazirinda gucikagurika
Bamwe mu bakunda korora Inzara zabo usanga bagorwa cyane no kuzitunga zikaba ndende mu by’ukuri atari uko bazanga ahubwo ari uko zicika ndetse zigahora zoroshye gusa hari ibyagufasha kuzirinda kandi bitakugoye.
1. Ujye unywa amazi menshi ku munsi
Rimwe mu mabanga yo kugira uruhu rwiza, imisatsi myiza n’inzara nziza ni ukunywa amazi kenshi mu munsi, wirirwa usa neza kandi uba uhehereye mu mubiri. Ikindi ni ukurya indyo yuzuye ndetse ifite intungamubiri (inyama,amagi,ibishyimbo,imbuto,imboga,ibinyampeke…) n’ibyongera vitamin A, B,C, D, ndetse n’ibirimo calcium na fer.
2.Gabanya umwanya umaza inzara zawe mu mazi
Mu gihe uri gukora imirimo ituma ukora mu mazi cyane (koza ibyombo, gukoropa, kumesa…) aho bishoboka wakwambara gants zituma inzara zawe zitoroha cyane zigacika.
3. Ujye uca inzara ntizibe ndende cyane
Mu gihe ugira inzara zikunda kuvunika ni byiza ko uzigumana atari ndende cyane, uko uzica bigenda bituma zikomera ndetse bigabanya n’igice kinini cyaba gihura n’amazi cyangwa indi myanda ishobora kwangiza inzira.
4. Ujye usiga amavuta ku gace k’umubiri aho urwara rutereye
Si byiza ko hariya urwara rutereye haba humagaye bikaba byatuma ugira inzara zishishuka, kandi igihe uca inzara wirinde kuhakomeretsa kuko byatuma imyanda yangiza inzara ibona aho yinjirira.
5. Koresha aya mavuta akomeza inzara
Abantu benshi batanga ubuhamya ko gukoresha amavuta ya olive, amavuta ya coco ndetse n’amavuta ya vitamine E byatumye bagira inzara nziza kandi zikomeye. Dore uko akoreshwa: Mu ijoro mbere yo kuryama, fata amwe muri ayo mavuta uyasuke mu gikoresho gisa neza gifukuye, terekamo inzara zawe iminota icumi, usige neza inzara ndetse no hasi aho zitereye, maze nuzikuramo wambare gants kugirango amavuta ajyemo neza ijoro ryose.
6. Irinde gukoresha alukolo (Alchool) ku nzara
Mu gihe ukora isuku y’intoki irinde gukoresha ibikoresho birimo alukoro kuko bishishura inzara. Ahubwo wakoresha amazi n’isabune maze ukisiga amavuta yabugenewe cyane cyane aho inzara zitereye.
7. Irinde gukoresha inzara zawe ibishobora kuzangiza
Irinde gufungura amacupa akomeye cyangwa guharura udukarita ukoresheshe inzara kuko birazangiza, zikavunika nabi cyangwa zigasesererwa, bishobora no ku gukomeretsa.
8. Irinde gukoresha kenshi umuti ukuraho verini (vernis)
Uriya muti ukuraho verini kuwukoresha kenshi byica inzara, icyiza ni uko wajya ukoresha verini imaraho iminsi myinshi (Original) kugirango nibura ugabanye inshuro uwukoresha.