AmakuruUrukundo

Dore ibintu biza ku isonga bisigaye bizonga abakobwa mu nkundo z’iki gihe

Abakunzi benshi bakunze gutandukana bigatungura benshi bazi iby’urukundo rwabo ariko ntibatekereze ko umuntu afata icyemezo cyo gutandukana n’umukunzi we byayoberanye, hari ibintu ubundi biza ku isonga mu gushengura umutima w’umukobwa ku buryo yumva kuva mu rukundo ari cyo gisubizo kizima.

Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n’abahanga mu by’urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n’ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n’umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika intege aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n’umuhungu bakundana

2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk’igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

4. Iyo umuhungu nta mpano n’imwe by’umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n’ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y’umukunzi we.

6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger