AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ibintu bishobora gutuma uca inyuma uwo mwashakanye utabizi

Hari igihe benshi batekereza ko guca inyuma uwo mwashakanye ari igihe waryamanye n’undi ariko siko kuri hari ibindi byinshi uwo mwashakanye cyangwa nawe ubwawe ushobora gukora ukaba waciye inyuma nyamara utabizi.

Hari ibyo ukwiye kwitondera gukora mu gihe ubana n’uwo mwashakanye kabone nubwo waba wumva ntakibazo ariko bishobora kubyara ikibazo nyuma.

1. Kubwira ibibazo byawe by’urugo uwo mudahuje igitsina mutanafitanye isano

Kubwira ibibazo by’urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina mutanahuje isano ry’amaraso ni kimwe mu bikorwa umuntu akora akitwa ko yaciye inyuma uwo bashakanye. Ibibazo niba utabasha kubiganira n’uwo mwashakanye bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje birangira havuyemo ubusambanyi nubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

2. Kuvuga nabi uwo mwashakanye

Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe nubwo baba badahuje igitsina nawe.

3. Kugira inshuti mudahuje igitsina ukayimariramo

Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby’urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntago ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.

4. Gusohokana n’uwo mutashakanye

Gusohokana n’undi muntu utari uwo mwashakanye, Kujya gusangira n’undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa nabyo ni nko guca inyuma, wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n’uwo mwashakanye

5. Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu

Niba uri kwambara imyenda myiza, cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

6. Kwandikirana n’undi muntu mudahuje igitsina amabanga utabwira uwo mwashakanye

Kuvugana ibintu by’amabanga utabwira uwo mwashakanye , hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona nabyo wabyirinda.

7. Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y’uwo mwashakanye

Nubwo abana n’ababyeyi ari ingenzi mu buzima ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y’uwo mwashakanye cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger