Dore ibintu abagore bibesha ko abagabo babo batabikenera kandi babikunda kubi
Ibi nibyo bintu abahore benshi bibesha ko abagabo babo batabikenera kandi babikunda kubi bikaba byatuma igihe bibuze umubano wabo ushobora kuzamo agatotsi ka hato na hato.
Bibiliya ibihishura neza aho mu itangiriro ry’irema ry’ibiriho byose Imana yaremye Adamu maze ubwo yitegerezaga neza iza kubona ko Adamu hari icyo abura, niko kumuremera uwo kumwunganira ari we Eva, Adamu amaze kubona Eva yavuze igisigo cyuje imitoma agaragaza ko yishimiye umugore we, byerekana ko yari abonye uzamubera icyuzuzo.
Nubwo abagabo n’abasore bakunze kwihagararaho, mu mushyikiraro bagirana n’abakunzi babo hari ibyo baba bifuza gukorerwa bibazanira umunezero, ibyishimo n’amahoro. Ibyo ni byo tugiye kurebera hamwe mu gice cyacu cy’ubuzima n’inama mu rwego rwo gufasha abakundana kubungabunga umubano bafitanye.
Muri iyi minsi kubera ko ubuzima busa naho bugoye benshi, hari abakobwa bakunda abasore bitewe n’ibyo batunze ariko burya ngo abasore baba bashaka umuntu abakundira uko bameze kuruta ubakundira ibyo bagezeho mu buzima.
Iyo ngo bagaragarijwe n’abakunzi babo ko babakundira uko bari batitaye ku butunzi bafite ngo bibatera akanyabugabo bigatuma babaho mu buzima bwuje amahoro n’umunezero kuko baba bazi ko abakunzi babi babakunda by’ukuri:
1. Bakenera ubatera ingabo mu bitugu
Ubundi bizwi ko abantu bakenera ubufasha butandukanye ari abagore n’abakobwa. Nyamara ngo abasore n’abagabo bakenera ubatera ingabo mu bitugu nkuko abagore n’abakobwa babikenera.
Ni yo mpamvu nk’igihe bagize ibibazo bijyanye no gusubira inyuma mu bukungu, baba bakeneye amagambo ahumuriza imitima yabo cyangwa se ubundi bufasha bwo kubagoboka bakava muri ibyo bibazo.
Ngo n’igihe yagize ikibazo cy’ihungabana cyangwa ubundi burwayi bwaturutse ku kazi akora, aba akeneye umugaragariza urukundo cyane.
2. Bakenera kwitabwaho no guteteshwa
Uko abagore bakenera ubitaho abakorera utuntu dushimishije tunezeza umutima we, ngo n’abagabo baba babikeneye.
Ngo bikunda kugaragara igihe abakunzi babo babahaye impano, iyo babatekeye indyo bakunda cyangwa se babakoreye ikindi kintu cyose kibakora ku mutima.
Iki ngo ni cyo kigaragaza ko na bo nta tandukaniro hagati yabo n’abagore kuko imbamutima zabo ntizijya zihishira mu gihe bakorewe ibi bikorwa.
Bakenera ko abakunzi babo bababera inkoramutima
Abakobwa benshi bibwira ko umusore ari we ugomba kumwereka ko yamukunze cyane, ariko burya niba umugabo akweretse ko agukunda bikomeye, na we aba ashaka kugaragarizwa urwo rukundo kuko aba akeneye ko umubera inkoramutima azajya abwira amabanga ye.
Ngo nta mugabo wishimira ko umukunzi we amugenera agahe gato ko kwishima ahubwo aba ashaka urukundo rwinshi no kumara igihe kirekire muri kumwe kandi umwereka ko nta wundi umuruta.
Aba ashaka kubahwa
Iyo umusore cyangwa umugabo akunda bikomeye umukunzi we abigaragarisha kumwubaha no kumwubahisha mu bandi. Iki cyubahiro agaragariza umukunzi we ngo na we aba agishaka ku buryo aba akeneye ko umwereka ko umwubashye no hagati y’abandi bantu.
Ngo nta mugabo wifuza kubahukwa n’umugore we, ni yo mapamvu bakora igishoboka cyose bita ku bagore babo cyangwa se bakanabubaha kugira ngo batabasebya. Ikindi kandi ngo banezezwa no kubona abagore babo babashyigikira mu ruhame.
Bakunda gukina n’abakunzi babo
Mugore ufite umugabo ugaragara ko atajya akunda gukina, ngo ntuzite kuri iyo miterere kuko muri we aba ashaka ko mukina akabura uko abivuga cyangwa akabura aho ahera.
Ibanga rihari ni uko abagabo bakunda abagore bakunda gukina cyangwa se bakazana ibintu byo gutebya bari mu rugo biba bigamije kuzana umunezero mu muryango.
Nta muntu udakenera umwunganira mu buzima kuko kunganirana bizana iterambere haba mu muryango, ku kazi, mu masomo no mu bundi buzimai. Ni yo mpamvu bagore mufite abagabo mukwiriye gukora ibishoboka byose mwita ku bakunzi banyu kugira ngo banezezwe n’uko babahisemo babakunze.
Refe:www.lifehack.com