Dore ibintu 8 byagufasha kwibagirwa burundu uwari umukunzi wawe wakwanze
Ubusanzwe kwibagirwa umuntu mwahoze mukundana ni urugamba rutoroshye, kuko kwangwa n’uwo mwakundananaga ari kimwe mu bitera benshi guheranywa n’agahinda rimwe na rimwe bikaba byanatuma hafatwa ingamba zidahwitse.
Twifashishije urubuga rwa internet; allwomenstalk.com, hano hari inzira 8 zagufasha kwibagirwa ibyabaye mu buryo bworoshye.
1. Kurira
Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.
2. Shaka ibyo uhugiramo
Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.
3. Gusabana n’inshuti zawe
Kuba uri kumwe n’inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.
4. Kwishimisha
Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo bikakwibagiza ibyakubayeho.
5. Gushyira kure amafoto ya kera
Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto y’inshuti yawe mwakundanaga na byo ni ingenzi mu byagufasha.
6. Kwiyitaho
Mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza
7. Ibagirwa ibya kera
Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.
8. Tangira bundi bushya
Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye bihereranye no gutenguhwa mu rukundo.