Dore ibintu 7 umukobwa abanza kwitaho mu gihe yabonye ko ushaka kumutereta
Burya kwinjira mu rukundo, bisaba kubanza kumenya neza umuntu mugiye gukundana cyane cyane ku mukobwa akwiye kubanza kwitegereza imico n’imyitwarire y’umusore ugiye kwigarurira umutima we.
Ubu busesenguzi yihutira gukora mu minota mike abakobwa n’abagore benshi babuhuriyeho.
Ntabwo butwara igihe kinini akwigaho ahubwo bifata igihe gito gishoboka.
Ibi bintu bukurikira abakobwa n’abagore babyitaho iyo muhuye akabona ko hari icyo umushakaho:
1.Imiterere y’umubiri wawe
Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri.
Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.
2.Isura
Iki ni igice abakobwa n’abagore bakunda kwitaho.
Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto.
Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure.
Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, umunwa,…
3.Uko ugaragara
Hano harimo uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange.
Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.
4.Icyizere
Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara.
Buri mukobwa cyangwa umugore akururwa n’icyizere yakubonyemo.
5. Ibiganiro
Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru.
Nta mukobwa cyangwa umugore wifuza ikintu kimubangamiye.
6.Gusetsa
Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.
7.Inseko
Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya.
Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira.
Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.
Ibi rero bakaba byafasha wowe ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko wakwitwararika.
Refe:elcrema.com