Dore ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini
Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe bafite ikibuno kinini mu gihe hari n’abandi baba bafite gito, ibi bishobora kubaho bitewe n’uburyo umuntu aremwe mu miterereye ndetse nawe akaba hari uruhare agomba kugenda agira kugira ngo akomeze kubaka ikibuno cye.
Bimwe muri byo umukobwa cyangwa umugore ashobora kubihindura akoresheje uburyo butandukanye, maze akagira amabuno n’urukenyerero biteye uko abyifuza gusa hagati aho haribyo adashobora guhindura kubera uko umubiri we uteye.
Ese waba uzi ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bimwe na bimwe washobora guhindura? Kurikira:
1. Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero
Amagufa yo mu rukenyerero (Pelvis) ni amwe mu magufa y’ingenzi mu mubiri w’umuntu kandi agira uruhare rukomeye mu kugena imiterere y’urukenyerero n’amabuno by’abantu.
Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero kandi ni ikintu umuntu adashobora guhindura. Ubusanzwe abagore bagira urukenyerero rugari kurusha abagabo.
Ibi akenshi ni ukugirango bizorohe mu gihe cyo kubyara.Ibi bituma rero bagira n’amabuno magari kandi manini.
Amagufa yo mu rukenyerero kandi agira uruhare runini cyane mu kugena ubwoko bw’urukenyerero n’amabuno ku bakobwa.
2. Imiterere y’imikaya (muscles)
Imikaya n’ibinure byo mu rukenyerero nibyo bifata ku magufa maze bigaha isura n’ubunini urukenyerero.
Imiterere rero y’imikaya nayo igira uruhare runini cyane mu kugena imiterere y’amabuno n’urukenyerero.
Mu mubiri w’umuntu, buri mukaya (muscle) ugira aho uhera (origin) ndetse n’aho urangirira (Insertion).
Imikaya kandi iba ifashe ku magufa. Ubusanzwe imikaya igira uruhare mu miterere n’ubunini bw’amabuno ni itatu ariyo Gluteus maximus, gluteus medius na gluteus minimus.
Buri muntu wese aba afite iyi mikaya uko ari itatu.Ariko bitewe naho buri mukaya utereye naho urangiriye, bituma ishusho n’ubunini bw’amabuno butandukana.
Imiterere y’imikaya kandi nayo iri mu bintu umuntu adashobora guhindura mu gihe yifuza kugira amabuno ateye uko ashaka.
3. Ubunini bw’imikaya
Ubunini bw’imikaya igize amabuno nabwo rugira uruhare cyane cyane mu miterere y’urukenyerero n’amabuno.
Nkuko twabibonye, amabuno agizwe n’imikaya itatu y’ingenzi.
Ubunini bwayo rero buratandukana bitewe n’ubunini bw’umubiri wawe ndetse n’imyitozo ngororamubiri ukoresha iyo mikaya.
Ubunini bw’imikaya buri mu bintu bishobora guhinduka.
Abakobwa n’abagore bashaka kugira amabuno manini bakagombye gutangira bongera ubunini bw’imikaya yabo.
Mu nkuru yacu itaha tuzababwira uko babigenza.
4. Ibinure
Ubunini bw’amabuno buterwa nanone kandi n’ubwinshi bw’ibinure bujyamo.
Ngirango muzi abantu bashobora kuba babyibushye ahandi hose ariko byagera ku mabuno ugasanga ntabyibushye nkuko umubiri wabo ubyibushye.
Bishatse kuvugako ko kuba ufite ibinure mu mubiri wawe bidahagije ngo ugire amabuno manini.
Kugirango ibinure bijye mu mabuno yawe nabyo biterwa n’impamvu nyinshi.
Ariko impamvu nyamukuru ni uruhererekane rwo mu miryango ndetse n’ubwoko.
Urugero ni nk’ubwoko bw’abantu bugira protein mu mubiri wabo yitwa steatopygia ituma ibinure byo mu mubiri wabo byirundira mu mabuno maze ugasanga bateye neza cyane.
Iyi protein ikunda kuboneka mu bantu batuye ibihugu byo muri Africa kuruta za Burayi, Aziya n’ahandi.
Urugero ni nk’iyo urebye imiterere y’abakobwa bo mu bihugu by’Aziya usanga ihabanye n’iy’Abanyafrika.
Rero Ubwinshi bw’ibinure nabwo biri mu bintu umuntu ashobora guhindura cyangwa se ntahindure.
Hagati aho umugore cyangwa umukobwa nta gomba gushingira ku makuru ari ku rubuga gusa kuko hari n’izindi nama agirwa na muganga zamufasha kubigeraho.