Hari ibintu abagore bakundira abagabo nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.
1. Abagore bikundira abagabo bafite amanyama(bashyenga cyane ndetse bakba baba inkubaganyi)
Ba agabo bafite amanyama cyangwa bazi gushyenga, rimwe na rimwe b’inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys).
Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze.
Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.
2. Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga
Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.
Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije.
Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.
3. Abagore bakunda abagabo beza
Nubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.
Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.
Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.
4. Abagabo b’abayobozi banafite na kashi
Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe.
Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.