Dore ibintu 14 wakorera umugore utwite bikazatuma abyara umwana umeze neza
Abagore batwite baba bakeneye kwitabwaho mu buryo butandukanye kugira ngo bibafashe gusabana n’abana batwite bishimye bityo n’umwana uri mu nda bikamufasha kumererwa neza.
By’umwihariko mugabo ufite umugire utwite ibi bintu 14 ubikurikije Wabasha gufata neza umugore wawe mu gihe atwite:
1.Murinde icyamuhungabanya
Imiterere y’umwana utaravuka akenshi ishingira ku miterere ya nyina umutwite, ukwiriye kwirinda kunaniza cyangwa kugora umugore wawe mu gihe atwite, shaka uburyo yajya aseka kenshi gashoboka, ahore yishimye kandi ujye uhora wizeye neza ko umugore wawe ari kure y’ibimuhungabanya byose.
2.Jya umubwira ko ari mwiza
Inda atwite iba yahinduye umubiri we cyane, umubiri we ugaragaza impinduka nyinshi kandi akaba munini mu gihe gito. nk’umugabo we rero gerageza umufashe kumva ko ari mwiza, mwereke ko impinduka zabaye ku mubiri we zamugize mwiza kurushaho, jya ushimagiza ubwiza bwe, jya umukoraho umushimashima ku buryo yiyumvamo amarangamutima y’urukundo, jya utega amatwi ibyo yifuza kandi umwumve cyane, jya utuma yiyumva ko ari uw’agaciro, kandi umwereke ko ari we wenyine ukunda.
3.Jya wiyumvamo ibyuyumviro bye
Mu gihe ubona ari gukora ibintu bidasobanutse, arakazwa n’ubusa, cyangwa asa naho ajagaraye ugereranyije n’uko yari asanzwe, jya ugerageza kumutega amatwi. Abagore benshi iyo batwite bagira imisemburo ikabije, ibyo akenera byose ni uko umwitaho, jya umuguyaguya umubwira amagambo meza yuzuye urukundo, jya umusekera, umusome, umuhobere kandi umukorakoraho agubwe neza kuko atwite umwana wawe.
4.Jya umugaburira
Umugore utwite akenera kurya kenshi, jya umushakira ibyo akunda kandi umenye niba yahaze, iyo umugaburira uba ugaburiye umwana wawe, bityo rero jya ushaka uko yakwishimira ibyo ari kurya.
5.Jya utera akabariro
Niba umugore wawe atwite ntibivuze ko atagira ibyiyumviro by’umubiri, muri make umugore utwite aba afite imisemburo myinshi, jya utuma yiyumvamo ubwiza kandi mukorane imibonano mpuzabitsina mu gihe cyose akweretse ko abishaka, kandi nk’umugabo we ukeneye kubikorana ubunararibonye kugira ngo umushimishe.
6. Mufate neza
Jya ukunda kumwandikira ubutumwa bugufi, kandi umwandikire amagambo y’urukundo, jya umutereta nubwo ari umugore wawe kandi umwereke ko umwitayeho mu rukondo kuko umugore mwiza avamo umubyeyi mwiza.
7. Jya uba umwizerwa
Abagabo benshi iyo babonye abagore babo batwite bakunda kubatererana bakumva ko bataba bakibikoza, wibura ubwenge ngo ute umugore w’ibihe byose ngo ushidukire abo mu marana agahe gato. Impano ya mbere irenze izindi umugore yakwishimira mu gihe atwite ni ukumwerekako yakugirira ikizere kandi ko atari wenyine.