Dore ibintu 12 bikugomba kurya Avoka inshuro nyinshi
Avoka ni urubuto rwiza Kandi ruribwa na benshi Kandi nta n’uwashidikanya ko rukunzwe cyane hirya no hino ku isi.
Igiti cy’avoka cyatangiriye mu gihugu cya Mexique kigenda gikwira isi yose, bamwe bakoresha avoka mu kuyirya abandi bayikoresha mu gushaka ubwiza ndetse inakoreshwa mu nganda hagakorwamo amavuta,nubwo bimeze gutyo ariko hari benshi batajya bakozwa ibyo kurya avoka, bamwe bayita ko ari ibiryo by’abana n’abagore ndetse abandi ntibazi akamaro kayo. Gusa uru rubuto rugira akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu muri rusange.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita Elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “12 REASONS YOU SHOULD EAT (MORE) AVOCADO FRUIT” tugiye kureba impamvu zatuma ukunda kurya uru rubuto rukoreshwa n’abatari bake ku isi:
• Avoka ikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa Potassium
Iyi myunyungugu ya Potasiyumu (Potassium) ikenerwa cyane n’umubiri wacu kuko ituma umutima ukora neza bityo bikakurinda indwara zifata umutima ndetse bigatuma umutima utera neza n’amaraso agatembera neza.
• Avoka ifasha amaso gukora neza
Avoka ikungahaye ku binyabutabire bita lutein na zentaxahin, ibi rero bifasha amaso yawe kutangizwa n’imirasire y’urumuri, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunze kurya Avoka,ntabwo bagira ibibazo by’amaso ndetse ntibahuma imburagihe.
• Avoka ifasha mu gutakaza ibiro
Nubwo abantu benshi usanga bavuga ko ariya mavuta aba muri avoka ashobora gutera umubyibuho, si byo kuko ahubwo avoka igira ibinure bita monounsaturated fat, ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi binure ari byiza kuko bifasha umubiri wawe gutakaza ibindi binure bibi, bityo bikagufasha kunanuka. Byibura jya ugerageza kurya igisate cy’avoka buri munsi.
• Avoka ituma ugubwa neza mu mutwe
Muri avoka habonekamo icyo bita “Folate” iki rero ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’ubwonko,kuko nkiyo ubura iyi ntungamubiri, ushobora kurwara indwara yo kwiheba “ Depression” iriya ntungamubiri kandi ifasha abagore batwite kubyara abana bameze neza, ni byiza ku mugore utwite kurya Avoka.
• Avoka ituma umubiri uhorana imbaraga
Avoka ikungahaye cyane ku ntungamubiri zo mu bwoko bwa Vitamini B nka B1(Thiamine), B2 (riboflavin) na B3 (niacin). Izi rero zifasha umubiri guhindura ibyo twariye mo imbaraga z’umubiri. Kurya Avoka rero bituma umubiri udacika intege. Ikindi kandi iyi Niacin iboneka muri Avoka ifasha ukutabyimbirwa kw’umubiri ndetse bikanarinda imitsi y’amarasi bita imijyana( arteries) kuko iringaniza igipimo cya cholesterol mu mitsi.
• Ni nziza ku mutima
Ibinure byiza byitwa monounsaturated fat twabonye biboneka muri Avoka bifasha imitsi y’amaraso kumera ndetse bigatuma n’umutima ukora neza. Ubushakashatsi buheruka gukorwa vuba bwagaragaje ko Avoka ifasha mu kugabanya ibinure bibi “bad cholesterol” ndetse igafasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
• Avoka ni nziza ku bwonko
Avoka ikungahaye ku ntungamubiri ya Vitamini E, iyi rero ifasha kurinda indwara y’ubwonko bita Alzheimer`s disease ndetse ikanafasha ubwonko kugira ubushobozi bwo kubika ibintu ndetse no gutekereza.
• Avoka ituma amagufa Akomera
Kurya byibura igisate cy’avoka ku munsi, uba uhaye umubiri wawe 15% bya Vitamini K umubiri wacu ukenera, iyi Vitamini rero ifasha amagufa kuremera ndetse no gukomera ndetse bikanarinda kuvunika ubusa. Ni byiza rero kurya Avoka kenshi niba ushaka kugira amagufa akomeye.
• Avoka ni nziza ku ruhu rwacu
Avoka ni nziza ku ruhu rwacu, waba uyiriye cyangwa uyisiga ku ruhu mu byo bita Mask. Vitamini C dusanga muri Avoka ifasha uruhu rwawe kugaragara neza kuko ikuraho Iminkanyari (wrinkles). Ndetse inarinda imirasire y’urumuri kwangiza uruhu. Niba rero ushaka kugira uruhu runoze ndetse rusa neza tangira wige kurya avoka.
• Avoka ifasha guhangana na Kanseri
Avoka igira ikinyabutabire bita oleic acid (iki kandi kiboneka mu mavuta ya olive no mu bunyobwa), iki rero gifasha guhangana na Kanseri y’amabere. Ikindi kandi ubushakashatsi bwagaragaje ni uko avoka igira ibyo bita avocatin B, bikaba byica uturemangingo twa Kanseri.
• Avoka ifasha Prosatate gukora neza
Ikinyabutabire bita Beta-sitosterol, dusanga muri Avoka gifasha kurinda Prostate ku bagabo ndetse kikanafasha abagabo bafite Prostate yabyimbye kumererwa neza. Niba rero urwaye Prostate ndetse ushaka no kuyirinda ni byza kujya urya Avoka buri munsi kuko bizagufasha.
Tangira wige kurya avoka kuko bizatuma umubiri wawe ukora neza ndetse ukagira ubuzima bwiza.