Dore ibintu 10 unukobwa ashobora kubaho afite abasore bose bakamuhururira
Ubusanzwe abantu bakunda mu buryo butandukanye ariko bakanagira ibyo bahuriraho, ku basore, dore ibintu 10 unukobwa ashobora kubaho afite bigatuma bose bifuza kuzamugira umugore.
1.Imiterere y’umugore cyangwa umukobwa
Aha ni ukuvuga isura ye yo mu maso, uburyo umubiri we uteye ndetse n`ingano ye. Iyi miterere ishobora gutuma umugabo yifuza umukobwa. Imiterere y’umubiri iyo ije yiyongerera ku mutima mwiza w’uwo mukobwa cyangwa se umugore, biba byiza kurushaho.
2.Guseka
Inseko nziza ni kimwe mu ntwaro abakobwa bifashisha kugirango bakurure abagabo babashe kubiyegereza. Umukobwa rero ufite inseko nziza biroroha gukurura umugabo.
3.Indoro
Indoro yonyine isobanura ibintu byinshi; iyo noneho igamije gukurura umuntu mudahuje igitsina biba birenze. Umukobwa ufite amaso meza bishobora gutuma umugabo ahita amukunda atanarebye indi miterere y’umubiri we.
4.Ijwi
Ijwi ry’umukobwa riri mu bintu bikurura abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye. Iyo umukobwa afite ijwi ryoroshye avuga asa nk’ufite impuhwe cyagwa nk’uwenda kurira bikurura abagabo cyane kuburyo n’iyo batanye umugabo yumva yifuza kongera guhura nawe ngo yumve rya jwi rye.
5.Imisatsi miremire
Nk’uko na bibiliya ibivuga, ubwiza bw’umukobwa buba mu misatsi.Iyo rero umukobwa afite imisatsi miremire bishobora kumufasha gukurura abagabo ku buryo bworoshye.
6.Ubutoya
Mu gihe isi igezemo abasore benshi bakunda abakobwa bafite igara rito umukobwa; utananutse kandi utabyibushye iyo umukobwa ateye gutyo nabyo byamufasha gukurura abagabo. Gusa aha ho binaterwa n’amahitamo y’umuntu ku giti cye.
7.Umutima mwiza
Abagabo benshi ndetse n’abasore bakunda umukobwa ugira umutima mwiza; iyo umukobwa agira umutima mwiza usanga akenshi akunda gusetsa abantu. Mbese muri we nta munabi aba agira bityo bigatuma akurura abagabo kubera kubaganiriza neza nta gasuzuguro bikamufasha gukurura abagabo cyangwa abasore benshi.
8.Ubwigenge
Abagabo bose ndetse n’abasore bakunda umukobwa ushobora kwifatira ibyemezo nta muntu agishije inama kandi akaba ari umukobwa utakoreshwa icyo adashaka; ibi abagabo na basore barabikunda cyane.
9.Ubunyangamugayo no kugaragaza urukundo
Kugirango umugabo cyangwa umusore atangire gukurikira umukobwa ahanini abanza kureba ukuntu yitwara mu bandi, ukuntu yakira abaza abamugana ndetse n’uburyo amwereka urukundo nta kumubeshya.
10.Ubwenge
Abagabo ndetse n’abasore bakunda umukobwa ufite ubwenge kuko umukobwa iyo ari mwiza ariko mu mutwe ntakirimo usanga imbere y’umugabo cyangwa y’umusore usobanukiwe nta gaciro. Ariko iyo umukobwa afite ubwenge ndetse n’ubwiza biri kumwe usanga yafata abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye.