Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo ukunda umukunda urukundo nyakuri
Akenshi mu mibereho y’ikiremwa muntu, buri wese aba yifuza kugira inshuti y’umuhungu cyangwa y’umukobwa bazajya bahuriza hamwe umunsi w’ibyishimo byabo ndetse byaba na ngombwa urukundo rwabo rukazaba intambwe nziza ituma umwe yitwa umugabo undi nawe akitwa umugore we.
Mu bakundana rero haba igihe uba ufite umukunzi ndetse wita inkoramutima ariko bikagorana kumenya niba koko uwo mukundana umukunda urukundo rw’ukuri ibi bikaba byanaba impamvu yo kutamenya uwo wahitamo ngo mubane kugeza ubwo ushobora guhitamo uwo utari ukwiriye guhitamo.
Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo ukunda umukunda urukundo nyakuri
- Ibyo ukorera umukunzi wawe ubikora nta nyungu umutegerejeho
- Unezezwa no kubona umukunzi wawe yishimye gusa cyangwa aseka kabone n’ubwo waba wahuye n’ibikomeye muri uwo munsi.
- Iyo umukunzi wawe agukoshereje cyangwa se agukoreye ibintu bitari byiza birakubabaza ariko ntumurakarira
- Hari ibyo wigomwa kugirango umukunzi wawe yishime
- Ntushobora kumubabaza na rimwe wabigambiriye. Iyo umenye ko ibyo ugiye gukora bishobora kumubabaza uhita ubireka.
- Urinda isezerano wamuhaye. Igihe umwijeje cyangwa umusezeranije ikintu uragikora byanze bikunze.
- Wumva ari umwe mu bigize ubuzima cyangwa imibereho yawe bityo ntibikugore kuganira na we ahazaza hawe na we.
- Agutera ishema kandi ukamufuhira
- Nta cyemezo ufata utamugishije inama.
Niba ibi utabyibonaho cyangwa ukaba utabibona ku mukunzi wawe menya ko mwembi ntaho muzagera mu rukundo.