AmakuruUrukundo

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko urukundo urimo rutazaramba

Hari igihe wibeshya ko uri mu rukundo nyakuri ariko nyamara witegereje neza ugasanga urukundo urimo ntaho rwerekeza rimwe na rimwe ukabibona nyuma yigihe, hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urukundo urimo rudafatika ugahitamo kurekura.

Niba uri murukundo menya bimwe mu bimenyetso bishobora kuguhamiriza niba ukwiye kurugumamo cyangwe se niba ugomba guhagarika guta igihe kuko urukundo rufatika ntirwirarira, ntirwihishira, rurihangana ikindi urukundo rwa nyarwo ntago rushyuha uyu munsi ngo ejo usange rwazimye.

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko urukundo urimo ntaho rugana

1. Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

Mu bintu bigaragaza urukundo nyakuri nuburyo abantu bitanaho, bahangayikishwa no kumenya uko mugenzi we ameze ndetse no kwifuza kumubona kenshi, niba uri mu rukundo ukabona uwo muri kumwe ntashishikazwa no kumenya uko umerewe cyangwa se n’igihe muvuganye ukumva ariruka, ahorana gahunda nyinshi zikuruta menya ko uri mu buyobe ndetse urwo rukundo ntaho rushobora kukugeza uretse gukomeza guta umwanya.

2.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

Icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana n’ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

3. Ntahazaza

Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.

4. Nta bihe byiza mugirana

Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

5.Umukunzi wawe si byose kuri wowe

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rudafatika. Ubusanzwe umuntu ukunda by’ukuri aba ari byose kuri wowe , asobanura byinshi mu buzima bwawe. Ni hahandi wumva mutatandukana ndetse ko bibayeho byakuvuna umutima. Ariko mu rukundo rudafatika, uba wumva umusore/umukobwa mukundana niyo mwatandukana ntagihombo waba ugize, ko adahari ubuzima bwawe bwakomeza nta mpungenge.

6.Guhora mushwana

Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger