Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa yifuza cyane umuntu umutereta
Ibi no ibimenyetso byakugaragariza umukobwa ukeneye umutereta kabone n’ubwo yaba ari mwiza gute ukeka ko yaba ashakishwa na benshi, nabigaragaza uzamenye neza icyo agambiriye.
Mu buzima busanzwe kuba ingaragu bishobora rimwe na rimwe kurambirana ugasanga umukobwa ni mwiza ariko ari wenyine, ibyo bikamutera kwiheba no kugira ishyari mu gihe abandi bameze neza bari kumwe n’abakunzi babo.
Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko hari imyitwarire abakobwa bakiri ingaragu bagira ishobora kwerekana ibyiyumviro byabo birimo no kwifuza kugira umukunzi. Aha rero hari ibintu bitanu umukobwa ukiri ingaragu ndetse wifuza umukunzi akora:
1.Bihata mu myenda itabakwira: Ibiranga umukobwa ushaka umukunzi cyane ahanini yihata mu twenda tutamukwira ugasanga utwo twenda ntitumwemerera kurya byinshi ntidutuma abasha kwicara neza cyangwa se kugenda neza, nubona bene uyu mukobwa uzamenye neza ko icyo yifuza ari uwamukunda akamukura mu bwigunge.
2.Bakunda kwigaragaza bambaye imyenda ikurura abasore: Ikizakwereka umukobwa warambiwe ubusiribateri usanga yiyambika imyenda ikurura abasore ubundi amafoto ye akayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ngo arebe ko ahari hari uwamubaza izina.
3.Bigana imico y’abanyamahanga nko gutobora ahantu henshi ku mubiri: Nubona umukobwa yarakoze uko ashoboye kose akishyiraho ‘tatouage’ agatobora ugutwi kose akakuzengurutsa amaherena, aba agerageza kureba ko hari uwamubaza izina kuko yarambiwe gutegereza ariko buriya icyo batazi ni uko iyo mico ari yo ituma abahungu benshi babagendera kure.
4.Bambika ubusa ibice by’umubiri wabo: Umukobwa ushaka umukunzi agenda mu muhanda asa n’uwambaye ubusa buri buri ahanini aba agira ngo arebe ko nta muntu wamuha urukundo, ariko ukuri ni uko gushaka umukunzi bitavuze kwiyambika ubusa.
5.Bishimira ibirori: Nta kibi kiri mu gukunda ibirori, ariko ntibikwiye kuba ikintu cyonyine wumva wakora gusa. Benshi mu bakobwa b’abaseribateri bakunda ibirori kuko baba batekereza ko bishoboka cyane ko bahura n’umuntu ushobora gutangira umubano na bo, abakobwa badafite ibyiringiro byo kubona abakunzi ntibasiba ikirori uko cyaba kimeze kose.