Dore ibihe bitandukanye byaranze umunsi wa Saint Valantin y’uyu mwaka wa 2018
Ku italiki ya 14/Gashyantare buri mwaka abantu abenshi ku isi bizihiza umunsi ufatwa nk’uwabakundana, ni nayo mpamvu usanga hari byinshi bitandukanye bitegurwa kuri uyu munsi murwego rwo gufasha abantu kwizihiza uyu munsi muri ibyo usangamo ibitaramo , impano n’ibindi bitandukanye bikorwa kuri uyu munsi.
Muri uyu mwaka wa 2018 nawo uyu munsi barawijihije nkibisanzwe ariko uyu munsi wagiye uhurirana nibintu cyangwa ibikorwa byatunguye benshi kuri uyu munsi.
Kuri uyu munsi Morgan Richard Tsvangirai nibwo yashizemo umwuka w’abazima akaba yari umuyobozi w’ishyaka rya MDC (Movement for Democratic Change). Tsvangirai apfuye azize kanseri yari amaranye imyaka ibiri dore ko igihe kinini igihe yanjyaga kwivuriza muri Afurika y’epfo . ni umugabo wakunze guhangana cyane na Robert Mugabe mu matora yo muri zimbabwe inshuro nyinshyi, uyu mugabo yapfiriye mubitaro by’i Johannesburg muri Afurika y’epfo .Uyu mugabo bivugwa ko apfuye amaze guha impano perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.
Muri Afurika y’epfu Jacob Zuma mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo imwe ya hariya muri Afurika y’epfo nibwo yatangaje ko yeguye ku mirimo ye y’umukuru w’igihugu, ibi byabaye nyuma yaho abanyagihugu n’abandi bakurikira politike yakiriya gihugu bari barindiye ko inteko ishinga mategeko imukuraho icyizere akavanwa k’ubutegetsi gusa Zuma yavuze ko agiye gukomeza gukorera igihugu cye. Kuri ubungubu iki gihugu kiyobowe n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko nkuko itegeko ribiteganya.
Gutandukana kwa Zari na Diamond Platnumz kwatunguranye kuri uyumunsi w’abakundaanye mu gihe abandi nkabo bahaga impano ndeste bishimana nababo kuri uyu munsi wabahariwe. Gusa Zari abicishije kumbuga nkoranya mbaga yatangaje ko atakiri kumwe na Diamond,Abenshi bavuga uyu mugabo yazige gusa inyuma Zari ndeste no kubyara abana benshi hanze.
Kuri ubu butumwa Zari yanditse tugenekereje mu Kinyarwanda Zari yagize ati ” Ndabyumva ibi biragoranye kubikora. Hari ibyagiye bivugwa ahantu hose mubitangazamakuru bitandukanye byose bivuga ku guca inyuma kwa Diamond kutarangira, mpisemo guhagarika umubano wanjye na Diamond mbabaye cyane nk’icyubahiro cyanjye mukuri kwanjye, mu gaciro kanjye no mukubaho neza kwajye. Dutandukanye nk’abafasha ntabwo ari nk’ababyeyi turacyafitanye abana bo kurera”
Mu mikino ibanza ya kimwe cy’umunani mu irushanwa Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwaboyo i Burayi amakipe nka Real Madrid na Liverpool yahesheje abakunzi bayo imbyishimo kuri uyu munsi wabakundana, ni imikino ya itegerejwe na benshi cyane, doreko hari nabatebyaga bavuga ko abafite abakunzi babo bakunda siporo bataribuze kubabona hafi yabo kubera iyi mikino. umukino wakurikiranywe na nabenshi wahuzaga Real Madrid na Paris Saint Germain warangiye Real madrid itsinze ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) , Liverpool nayo inyagira FC Porto Bitanu ku busa (5-0). Christiano Ronarldo akomeza guca uduhigo doreko kuri uyu mugoroba yatsinze igitego cye cy’ijana na kimwe 101 muri aya marushanwa akinira Real Madrid.
Ngayo nguko umunsi w’abakundana Saint Valantin usiga bamwe bungutse inshuti,bubatse ubucuti,bageze kuntego zabo,beseje imihigo nibindi bitandukanye biranga ibyishimo, ariko ninako bamwe babura ababo . Bamwe baba bishima abandi bababara, niko Isi imera.